Ngoma: Abagore bafitiye icyoba abagabo barwara SIDA bakabihisha

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Sake , mu Karere ka Ngoma, bafitiye ubwoba abagabo batikoza agakingirizo, bagamije kubanduza virus itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abaturage ba Sake muri Ngoma basobanuriwe ububi bwa SIDA n’uko bayirinda

Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyari mu gikorwa cyigamije gushishikariza abaturage kwirinda no kurwanya SIDA.

Bamwe muri aba bagore bavuze ko bagorwa n’ababahatira kutagakoresha, nyuma bakabanduza virus ya SIDA.

Uyu avuga ko kubera ubukene, bibatera kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, bakisanga batakoresheje agakingirizo.

Yagize ati ” Turabukoresha bamwe, ariko hari abatabukoresha bitewe nuko babonye ko bagiye kuburara, bigatuma babikora vuba vuba nta nudukingirizo batoye. Ikintu gutuma bajya mu bushurashuzi bw’uburaya ni ubukene cyane.

Undi avuga ko hari n’ababa bashaka kwanduza abagore indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye ku bushake.

Yagize ati “Hari abantu bigira indaya, bakihishahisha, bakajya batera umuntu indwara, batabishaka. Ntabwo prudence ziba zihenze ahubwo hari ababa bigize ibyigomeke bakumva ko batazikoresha. Nyamara hari abo zagirira akamaro.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake Ndaruhutse Jean de Dieu, avuga ko bigisha urubyiruko kwirinda SIDA no kujya kwa muganga mu gihe basanganywe ubwandu.

Ati”Tubashishikariza kugana kwa muganga, kandi bakanatanga n’ingero ku baturage batarandura. Dufata umuturage mu nteko akababwira ububi bwa SIDA.” 

- Advertisement -

Avuga ku bahitamo guhara ubuzima, bagakurikira amafaranga yagize ati” Uyu munsi wa none urubyiruko rwacu ahanini ruba rushaka kurya rutakoze kandi ntiwarya utakoze ngo bizabeho, ahubwo icyo biba bisaba ni uko ugomba gukora kugira ngo icyo ushaka gukora ukigereho.”

Uyu muyobozi avuga ko hari urubyiruko rwafashijwe kujya mu mirimo ibabyarira inyungu. Gusa ngo bazakomeza kubigisha.

Ati” Kwigisha ni uguhozaho, abo bishora mu buraya, mu biyobwabwenge, ni babandi dusaba kwigisha.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda Ndungutse Bikorimana avuga ko gukoresha uburyo bwizewe bwo kwifata ari ingenzi byakwanga bagakoresha agakingirizo.

Ati” Iyo imibonano ikingiye hazamo kwirinda virus itera SIDA icyarimwe inda zidateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Rukoma mu Murenge wa Sake, iheruka kuwa 22 Mata uyu mwaka, yerekana ko muri uyu Murenge hari abarwayi ba virus ya SIDA 568 .

Gitifu w’Umurenge wa Sake avuga ko bashishikariza abaturage kumenya uko bahagaze bipimisha SIDA, banabwira abaturage kuyirinda
Umuyobozi muri AHF ifatanya na RBC mu bikorwa bishishikariza urubyiruko kwirinda SIDA avuga ko Ubukangurambaga bukomeje

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW i Ngoma