Nkore iki? Umusore nakundanye na we mbere yanteye inda kandi mfite umugabo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nkore iki umugore

Ndi umugore, ndubatse ariko urushako rwange rurimo ikibazo gikomeye. Mbere yo gushaka umugabo tubana, nabanje gukundana n’umusore, rwose birakomera ndetse twajyaga turyamana ariko ananirwa ubufata icyemezo, jyewe nza gushaka umugabo.

Umugabo wange tubana rwose numvaga ko nta we namubangikanya, tubyarana abana babiri, rwose mukunda.

Gusa ntabwo nzi uko byaje kugenda mu mutima wange, isezerano nahaye umugabo kuryubahiriza byarananiye.

Igihe kimwe wa mukunzi wa kera, twaje guhurira ahantu mu birori, turaganira anyibutsa ibihe byahise, ni uko numva nongeye kumwiyumvamo.

Ntibyateye kabiri, twaje guhana rendez-vous duhurira ahantu, nza gushiduka twaryamanye ubwo umugabo mba nishe isezerano nari namuhaye.

Ubwo byabaye rimwe, biba kabiri, hashize igihe umuhungu antera inda!

Ntabwo nanjye ndabyakira, muri jye njyendana ipfunwe n’ikimwaro numva ko nahemutse.

Ubu nabwo umuhungu aracyandi ku mutima, kumwikuramo byaranze, ahubwo mbona amaherezo igisigaye ari ugusenya kuko umugabo ntabwo aradufata, nta nubwo azi ko umwana wa gatatu twabyaye ari uw’uwo muhungo wabaye ikiyobyabwenge ku mutima wange.

Aho bigeze rero nkeneye inama zanyu. Ese ko nacitse irya mbere, uyu muhungu ntiyaba ari uwo kunsenyera?

- Advertisement -

Ese ntinyuke mbwire umugabo wanjye ibyabaye, yenda yampa imbabazi ubuzima bugakomeza?

Nakora iki se ngo urugo rwange ntirusenyuke ko muri jye nta cyizere nkimfitiye?

Mbaye mbashimiye ku bw’inama zanyu kandi zubaka.

UMUSOMYI