Nyampinga wihebeye ubworozi bw’ingurube yakabije inzozi

Uwimana Jeannette uherutse gutorerwa ikamba rya Miss Innovation w’umwaka wa 2022, kuri uyu Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, yakabije inzozi zo kuba umworozi w’ingurube nk’imwe mu matungo atanga umusaruro ku rwego rwo hejuru.

Miss Uwimana Jeannette yorojwe ingurube

Uyu nyampinga yashyikirijwe Ingurube yo mu bwoko bwa Landrace ihaka na we yishakamo ubushobozi bwo kwigurira izindi ebyiri na zo zihaka bivuze ko yinjiye mu mushinga neza.

Uyu Nyampinga ubwo yatorerwaga kuba Miss Innovation wa 2022, yatangaje ko mu mishinga ikomeye atekereza harimo korora ingurube mu buryo bwa kijyambere, kandi akaba abikundira ko ubu bworozi bw’aya matungo buvana umuntu mu cyiciro akazamuka mu cyisumbuye mu gihe gito kurusha korora andi matungo.

Icyo gihe yanavuze ko naramuka abashije kubona ubushobozi bwatuma atangira umushinga w’ ubu bworozi, namara gutera imbere azakurikizaho gufasha bagenzi be bafite ubumuga ngo nabo bave mu bwigunge ndetse abone n’uburyo bwo kubashishikariza kujya bitinyuka kuko kuri we yabonye ko byose bishoboka.

Nyuma yo gutangaza uyu mushinga no kwerekana ko akunda ubworozi bw’ ingurube, ikigo VAF, Vision Agri business Farm) gikora ubworozi bw’ ingurube za Kijyambere, cyahise kimwemerera ingurube ihaka mu rwego rwo kumushyigikira no kumufasha kugera ku nzozi yari afite.

Ingurube zahawe Nyampinga nazo uko ari eshatu biteganyijwe ko zibwagura mu gihe kitarengeje ukwezi.

Uyu Nyampinga yabashije kwigurira ingurube iri mu bwoko bwa Pietrain na Landrace zizwiho kororoka cyane, kandi zigatanga ubukungu mu gihe gito cyane.

Uhagarariye aborozi b’ ingurube mu gihugu akaba na nyir’ikigo cyoroje Nyampinga, Shirimpumu Claude, avuga ko yamuhaye ingurube ifite agaciro k’ ibihumbi 500frw,kandi ihaka ku buryo ihita ibwagura izindi mu gihe kitarengeje ukwezi.

Ati “Nkimara kumva ko akunda ubworozi bw’ingurube nahise mfata Icyemezo cyo kumushyigikira tumwemerera ingurube ihaka kandi ya Kijyambere.”

- Advertisement -

Akomeza ati “Twabanjije kumuha amahugurwa mu bihe byashize y’uburyo agomba korora kijyambere, tumusaba kubanza kubaka ibiraro azororeramo, amaze kubikora nibwo twahisemo kumuha ingurube ngo abashe gukabya inzozi ze zo korora ingurube za Kijyambere”.

Uyu mworozi wabigize umwuga avuga ko nyuma yo kumuha ingurube bari bamwemereye, nawe yaje ahita yishyura izindi ebyiri ku bushobozi bwe, dore ko yaje aherekejwe n’abakomoka mu muryango we harimo na Nyina umubyara.

Muri VAF bamusezeranije kujya bamufasha gukurikirana uko akora ubworozi bwe, aho agize ikibazo bakajya baza gukurikirana ngo barebe uko bimeze kugira ngo umushinga uzabashe kugerwaho nk’uko abyifuza.

Nyampinga Uwimana Jeannette ukunda korora ingurube, iza mbere azikuye mu karere ka Gicumbi, akaba agiye gukorera umushinga we mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo ari naho yamaze kubaka ibiraro azajya azororeramo.

Nyampinga yari kumwe n’abagize Umuryango we

UMUSEKE.RW