Perezida Kagame yitabiriye iyimikwa ry’umwami w’u Bwongereza

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, bari mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami Charles III.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame nyuma yo kugera mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rish Sunak.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iy’abimukira ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ibikorwa byo hirya no hino ku Isi ndetse n’andi mahirwe.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame yitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri Commowealth, iba kuri uyuwa Gatanu, ikitabirwa n’Umwami Charles III.

Ni mu gihe Madamu Jeannette Kagame yitabira ikiganiro kivuga ku bufatanye mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura. Iyi ikaba ari gahunda y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bahuriye muri Commonwealth.

Ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, Perezida Kagame na Madamu Jeannettte Kagame bazifatanya n’abandi bayobozi mu muhango wo kwimika Umwami Charles, uzabera i Westminster Abbey i Londres.

Muri Nzeri umwaka ushize, nibwo Charles III yemejwe nk’Umwami w’u Bwongereza mu muhango wabereye i Londres aho yatuwe Imana, agasabirwa kuzuzuza inshingano ze zo kuyobora ubu bwami.

Umuhango wo kwemeza umwami ubanziriza uwo kumwimika. Ni ubwa mbere mu mateka y’ubwami bw’u Bwongereza uyu muhango watambukijwe kuri televiziyo mu buryo bw’imbonankubone.

Bwa mbere uyu muhango ubaho hari mu 1603 ubwo Umwami James VI wa Ecosse yabaga Umwami James I w’u Bwongereza ubwo ibi bihugu byombi byihuzaga.

- Advertisement -

Icyo gihe Umwami Charles yarahiriye inshingano nshya, ashima Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma, anasezeranya ko iminsi ye y’ubuzima asigaje ku Isi azakorera igihugu nta kwizigama.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth
Perezida Kagame yagiranye kandi ibiganiro na Perezida wa Guyana,H.E. Mohamed Irfaan Ali

Charles III ubwo yasinyaga ku ndahiro ye nk’Umwami w’u Bwongereza

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW