PNL: Ibintu bitanu byaranze umunsi wa 28

Kimwe muri byinshi byaranze imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, harimo gutungurwa kw’ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC.

Gorilla FC yatunguranye itsinda Rayon Sports

Muri byinshi byaranze imikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona, UMUSEKE wararanganyije amaso muri bimwe biza imbere y’ibindi benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bari bahanze amaso.

Muri iyi mikino, habaye impinduka ku makipe atatu ya mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsindwa kwa Rayon Sports yasuzuguwe na Gorilla FC ikayitsinda ibitego 3-1.

Kudatoza ku mutoza wa Musanze FC!

Mbere y’umukino wahuje ikipe ya Musanze FC na Kiyovu Sports, habanje kuvugwa byinshi birimo n’ihagarikwa ry’uyu mutoza w’iyi kipe yo mu Majyaruguru, Ahmed Adel.

Impamvu zavuzwe ku ihagarikwa rye, ni uko bivugwa ko ashobora kuba yari yateguye abakinnyi bazifashishwa ku mukino wa Kiyovu ariko ubuyobozi bw’ikipe atoza bukamubwira ko butishimiye abo yateganyaga gukoresha kuri uyu mukino.

Uyu Munya-Misiri yaraje yicara ku ntebe y’abatoza ariko yamaze iminota 90 adahagarutse na rimwe, ahubwo Nyandwi Idrissa umwungirije na Djafet ushinzwe ubuzima bw’iyi kipe, bakaba ari bo bahaguruka batoza.

Gutsindwa kwa Rayon Sports!

Umwe mu mikino yatunguranye ku munsi wa 28 wa shampiyona, ni uwo Gorilla FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 3-1. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium, wababaje abakunzi b’ikipe ya rubanda ndetse bamwe bakoresha amagambo arimo agahinda kenshi.

- Advertisement -

Gutsindwa kwa Rayon, kwatumye itakaza umwanya wa Kabiri kuko ubu yahise ijya ku mwanya wa Gatatu n’amanota 55.

Igitego cyihuse!

Kimwe mu bitego bishobora kuzaca agahigo ko kwihuta muri uyu mwaka, ni icyatsinzwe na Nshimirimana Ismaël Pichou watsindiye Kiyovu Sports ku isegonda rya 39 mu mukino wayihuje na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Iki gitego yagitsinze ku mupira yari ahawe Erisa Ssekisambu ukina mu busatirizi bw’Urucaca, ahita ahindukiza Ntaribi Steven, ndetse iki gitego gihesha ikipe ye [Pichou] amanota atatu.

Imisifurire y’i Musanze!

Mbere y’umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, abakunzi ba Kiyovu Sports na bamwe mu bakurikirana shampiyona y’u Rwanda, babanje kwishisha imisifurire ya Uwikunda Samuel usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga ndetse uri mu cyiciro cya Mbere cy’abeza bahembwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF.

Uyu musifuzi ufatwa nk’uwa mbere kugeza ubu mu Rwanda, abamwishishaga babihuzaga n’umubano we na Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide uzwi nka Trump ariko yerekanye ubunyamwuga butigeze bushidikanywaho n’abarebye uyu mukino.

Abaje kureba uyu mukino, bibazaga ko Uwikunda ashobora kuganzwa n’amarangamutima aturuka ku mubano we na Trump ariko yaciye uru rubanza araramye.

Imbamutima z’abakunzi ba Kiyovu Sports!

Nyuma yo gukura amanota atatu i Musanze, abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, babanje kuhabyinira ikinimba bati “Merci Kiyovu… Merci Kiyovu…”

Ibi byishimo by’Abayovu, byari bifite ishingiro kuko bari babonye amanota atatu avuye ku kipe bari batezwe nyamara ikipe ihava kigabo.

Abakunzi b’Urucaca, bavuye i Musanze baherekeje imodoka yari irimo abakinnyi ndetse bavuza amahoni inzira yose kugeza bageze mu Murwa wa Kigali. Bakigera kwa Nyirangarama, bateye indirimo za Théo Bosebabireba.

Uwikunda Samuel yasifuye neza umukino wari wavuzweho byinshi
Imurora Djafet yafatanyije na Nyandwi gutoza Musanze FC
Ahmed Adel wa Musanze FC ntiyigeze ahaguruka mu minoya 90

UMUSEKE.RW