Umuryango mugari w’ikipe ya Rayon Sports, washyize imbaraga mu gushaka ikipe bihanganiye igikombe cya shampiyona zatakaza, yo yibagirwa gutegura umukino yatsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-1.
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, ni bwo hakinwe imikino yasoje iy’umunsi wa 28 ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Mu mikino itatu yabaye, ibiri ni yo yari ihanzwe amaso kurusha indi. Iyo mikino ni uwa Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu Sports igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane n’uwa Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-1 kuri Kigali Péle Stadium.
Kimwe mu bivugwa ko byatumye ikipe ya rubanda itsindwa uyu mukino, ni uko yashyize imbaraga mu kugira ibyo abakunzi ba yo bemereye abakinnyi ba Musanze FC ngo bakunde batsinde Kiyovu Sports yari yagiye kuri Stade Ubworoherane.
Amakuru UMUSEKE ukesha Radio Rwanda, avuga ko umukunzi wa Rayon Sports witwa Chantal ubarizwa muri Gikundiro Forever ariko usanzwe ari mushiki wa Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide uzwi nka Trump, yasuye ikipe mu mwiherero yemerera buri mukinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw buri umwe mu gihe cyose iyi kipe yaba ibashije gutsinda Kiyovu Sports.
Uretse uyu mukunzi wabashije kwifuza gushimira abakinnyi ba Musanze FC mu gihe baba babahagarikiye ikipe ya Mbere, amakuru avuga ko hari n’abandi bakunzi b’iyi kipe baba baraciye inyuma bakajya kuganiriza aba bakinnyi bakagira ibyo babemerera mu gihe cyose baba bamaze kubona intsinzi cyangwa inota rimwe kuri Kiyovu Sports.
Nyamara n’ubwo ibi byose byakozwe, ababikoraga bariyibagiwe kuko amafaranga bemereraga ab’i Musanze, bagakwiye kuba barayemereye ab’i Nyanza mu rwego rwo kuzamura akanyabugabo ka bo kugira ngo babashe gushaka amanota atatu imbumbe ku mukino wa Gorilla FC.
Aha ni ho bamwe bahera bahamya ko bamwe mu ba-Rayons bashyize imbaraga mu by’abandi, ariko bakibagirwa gufunga urugi rwa bo.
Gutsindwa na Gorilla FC, byatumye ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa Kabiri kuko yagumanye amanota 55 ijya ku mwanya wa Gatatu, APR FC yatsinze ijya ku mwanya wa Kabiri n’amanota 57 mu gihe Kiyovu Sports ya Mbere ifite amanota 60.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW