Rayon yakubise Police ahababaza iyisezerera mu cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, iranayisezerera.

Rayon Sports yasezereye Police FC Mu gikombe cy’Amahoro

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, bari bitabiriye umukino ku bwinshi, cyane ko wari ufite igisobanuro kinini kuri bo.

Ku munota wa mbere w’umukino, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC yahushije uburyo bwashoboraga kubyara igitego hakiri kare ndetse cyashoboraga guhindura isura y’umukino ariko Hategekimana Bonheur yari ahagaze neza mu izamu rya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ikanguka ndetse itangira gusatira biciye kuri Joackim Ojera na Willy Essomba Onana bagoye cyane Police FC.

Ku munota wa 37, ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yabonye igitego cyatsinzwe na Luvumbu Nzinga Hértier ku mupira wari uhinduwe na Ojera ku ruhande rw’iburyo.

Gutsindwa igitego hakiri mu gitondo, byongereraga akazi Mashami Vincent n’abakinnyi be kuko byasobanuraga ko kugira ngo basezerere Rayon Sports, bagombaga kuyitsinda ikinyuranyo cy’ibitego bitatu.

Rutahizamu Ojera na Luvumbu Nzinga bakomeje kugora cyane ba myugariro bariko Moussa Omar na Rurangwa Mossi, ariko iminota 45 irangira nta kindi gitego cyinjiye.

Igice cya Kabiri kigitangira, Ojera wari wagoranye kuri uyu munsi, yakorewe ikosa na Rutanga Eric maze Ruzindana Nsoro atanga penaliti.

- Advertisement -

Ku munota wa 46, Onana yahise yinjiza neza iyi penaliti bituma akazi ka Rayon Sports karushaho gukomeza koroha.

Police FC yari yabuze ibisubizo kuri uyu munsi, yahise ikora impinduka isimbuza Usengimana Danny, na Nshuti Savio Dominique basimburwa na Kayitaba Bosco na Ntwari Evode basabwaga gufasha ikipe kugabanya umubare w’ibitego.

Ku munota wa 75 ikipe y’abashinzwe umutekano, yabonye igitego cyayigaruriraga icyizere gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ariko ibyishimo bya yo ntibyatinda kuko ku munota wa 76 Onana yongeye kuyibonamo igitego cya Gatatu cya Rayon Sports.

Ikipe ya rubanda yakomezaga kwiyongereraga icyizere, kubera umubare w’ibitego ariko Police FC ibona igitego ku munota wa 90 cyatsinzwe na Kayitaba Bosco ariko kitari gihagije.

Umukino warangiye, Rayon Sports isezereye Police FC ku kinyuranyo cy’ibitego 6-4. Izahura na Mukura VS muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, mu gihe APR FC izahura na Kiyovu Sports.

Hafashwe umunota wo kunamira abishwe n’Ibiza byo mu Ntara y’i Burengerazuba
Joackim Ojera yagoye cyane ba myugariro ba Police FC
Onana yahaye ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports
Abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo

UMUSEKE.RW