UPDATED: Abagera kuri 200 bishwe n’imvura yibasiriye Kivu y’Amajyepfo

Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko imibare y’agateganyo yerekana ko abantu bagera kuri 200 bahitanywe n’imvura idasanzwe yaguye ku wa kane, 50 bakomeretse bikabije mu gihe 100 baburiwe irengero.

Guverineri Kasi Theo Ngwabidje yasuye abagizweho ingaruka n’imvura yateye imyuzure

Ni imvura idasanzwe yaguye ku wa Kane tariki ya 04 Gicurasi muri Teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo, yatumye imigezi yo muri kariya gace irengerwa n’amazi yahise arengeza imidugudu ya Bushushu na Nyamukubi.

Guverineri Kasi Ngwabidje ubwo kuri uyu wa Gatanu yasuraga ahabereye ibyo byago yavuze ko abagera ku 176 aribo bamenyekanye ko bapfuye ariko hagishakishwa abandi.

Yahaye ibiribwa n’ibindi bikoresho byo kwifashsisha abavuga ko Leta ya Congo iri hafi abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yavuze ko inzu z’abaturage benshi zasenyutse ku buryo bakeneye inkunga ivuye i Kinshasa n’abagiraneza bo mu mahanga.

Hemejwe ko abitabye Imana bagomba gushyingurwa na Leta mu gihe abari kwa muganga na bo bavurirwa ubuntu.

Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’iriya mvura idasanzwe.

Hemejwe ko ku wa 08 Gicurasi 2023 Igihugu cyose kizajya mu kiriyo aho amabendera azururutswa akagera mu cyakabiri.

INKURU YABANJE…..

Imvura nyinshi yaguye ku wa 04 Gicurasi 2023 muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 70 bapfuye.

- Advertisement -
Imvura yatwaye ubuzima bw’abaturage muri Congo

Imibare y’abapfuye ikomeje kugenda yiyongera nyuma y’iyo ubuyobozi bwabwiye Itangazamakuru mu gitondo.

Amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko abagera ku 100 bari gushakishwa bikekwa ko n’abo baburiye ubuzima muri ibi biza byatewe n’imvura idasanzwe.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo NGWABIDJE Kasi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo abizeza ubufasha.

Yagize ati ” Imvura nyinshi yaguye yangiza ibintu inahitana ubuzima bw’abantu, byatangiriye ku mugezi wa Cibira/ Cabondo wuzuye kugera ku mugezi wa Nyamukubi.”

Yemeje ko bohereje intumwa aho ibiza byabereye mu gufata mu mugongo abaturage no kubafasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Sosiyete Sivile muri teritwari ya Kalehe, ivuga ko kugeza ubu gushakisha abishwe n’imvura idasanzwe bikomeje.

Inzu z’abaturage, amashuri, imirima n’imiyoboro y’amazi biri mu byangiritse ku buryo bukomeye.

Imvura yangije kandi igice cy’umuhanda Bukavu-Goma n’ikindi gice cy’umuhanda unyura muri parike y’Igihugu ya Kahuzi Biega.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW