Rihungu wa Police na Lily bagiye kwibaruka

Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu n’inkumi yihebeye yitwa Lily, bagiye kwibaruka imfura ya bo.

Lily na Rihugu bagiye kubyarana

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo hagaragaye amashusho ya Rihungu na Lily bari mu bihe buryohe bw’urukundo ndetse buri umwe yerekana ko anyuzwe n’urukundo rwa mugenzi we.

Urukundo rw’aba bombi rukomeje gukura umunsi ku wundi, kuko kimwe mu bibigaragaza ni uko bagiye kubyarana.

Amakuru yizewe UMUSEKE wakuye hafi y’inshuti za hafi za Rihungu na Lily, avuga ko muri uyu mwaka bazibaruka imfura ya bo.

Uyu munyezamu wa Police FC, yabaye umuhungu wa gatatu Lilly yatwaye umutima muri siporo y’u Rwanda, nyuma yo kuvugwa mu rukundo na Karera Hassan ndetse na Rwatubyaye Abdoul.

Uyu mukobwa yageze kuri Rihungu mu gihe yari yabanje gusangiza abamukurikira amashusho ari gusomana na Rwatubyaye Abdoul, Kapiteni wa Rayon Sports FC.

Ni amashusho yavugishije abatari bake cyane ko yagiye hanze mu gihe inkuru z’uko uyu mukobwa yaba yaragize uruhare mu gusenyera Karera Hassan zari zitarasaza mu mitwe ya benshi.

Mbere y’aho, Lilly yasohoye amashusho ari mu bihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera, atangaza ko batandukanye.

- Advertisement -

Umugore wa Karera yateranye amagambo na Lilly amushinja kumutwarira umugabo mu gihe undi yavugaga ko nta ruhare abifitemo.

Uyu mukobwa w’ikimero cyakuruye benshi, asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Finland ari na ho yamenyaniye na Karera wahoze akinira APR FC n’Amavubi.

Lily afite ikimero gikurura benshi
Lily yabanje kuryoshyana na Karera Hassan
Rihungu na Lily bakomeje kuryoshya
Lily na Rwatubyaye bakanyujijeho igihe gito

UMUSEKE.RW