Ruhango: Arakekwaho gukubita nyina bikamuviramo urupfu

Munyemana Stanislas w’imyaka 52, wo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitinda mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango arakekwaho gukubita nyina witwa Nibare Susane w’imyaka 88 bikamuviramo urupfu.

Inyubako y’Akarere ka Ruhango

Ku wa 21 Mata 2023, uyu mugabo ngo yateje imvururu mu rugo rwe nyuma yo kubura inkoko bituma mushiki we, nyina, umugore n’abana bahunga.

Mushiki we n’ikiniga yasobanuriye umunyamakuru wa Radio/TV1 uko byagenze.

Ati “Niba iyo nkoko ari igisimba cyiyijyanye cyangwa akaba ari umuntu uyifashe akaba agiye kuyirya, iyo nkoko uraza kuyibaza Evelianna?”

Yakomeje agira ati “Yahise avuga ngo ye baba wee! Ukavuga ngo inkoko yanjye mwayiriye? Reka nze! Nagiye kumva numva umukecuru aratatse ati ‘Stansilas uranyishe’.”

Avuga ko yamubajije impamvu ataka akavuga ko umuhungu we amukubise umuhini ku kaguru, urupfu rwe azarubazwa.

Umukobwa wa nyakwigendera avuga ko akimara kumukubita, atongeye kurya no kunywa, aza kwitaba Imana.

Ati “Guhera uwo munsi mukecuru ntiyasohotse mu buriri, namuha icyo kurya akacyanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne D’arc, avuga ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu bitakwemezwa niba yarazize gukubitwa.

- Advertisement -

Ati “Umukecuru witabye Imana ntibiramenyekana niba koko yarazize gukubitwa, RIB iri kubikurikirana.”

Umurambo wa nyakwigendera uri ku Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma. Munyemana we yabanje gucika ariko aza gutabwa muri yombi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW