Rusizi: Umugabo yiciwe mu murima w’ibishyimbo

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yiciwe mu murima w’ibishyimbo nyuma y’uko we n’itsinda ry’abajura bari kumwe barwanye inkundura na nyiri umurima.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 08 Gicurasi 2023 mu Mudugudu wa Gihungwe, Akagari ka Kigenge mu Murenge wa Nzahaha.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nzahaha bwabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo utaramenyekana imyirondoro yasanzwe yiciwe muri uwo murima w’ibishyimbo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Niyibizi Jean de Dieu avuga ko nyiri umurima witwa Natete Fulgence yemera ko yarwanye n’abo bajura baje kumwiba ibishimbo.

Ati“Ni umuntu utari uwo muri kariya gace isura ye ntiwayimenya, abamubonye basanze yitabye Imana, bigaragara ko yabanje kurwana na nyir’umurima nkuko nawe abyiyemerera, asobanura ko yari umujura, yari umwe bari benshi baje kumwiba imyaka ye mu murima.”

Gitifu Niyibizi yasabye abaturage kudashakira ubutunzi mu bujura, abasaba gukora akazi gatuma batishora mu bikorwa bibi.

Ati “Ubujura ntabwo ari umurimo mwiza, baba bafite amaboko n’amaguru hari byinshi byo gukora aho kugira ngo bishore mu bujura.”

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi