Rwamagana: Umugore yapfiriye mu kirombe 

Mukamurara Valentine w’imyaka 57 yapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ibiro by’Intara y’Iburasirazuba, ari naho Akarere ka Rwamagana gakorera

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi, 2023, Mukamurara utuye mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa Karuzigura, yazindukiye mu kazi ko gucukura amabuye mu Kigo cyitwa Muzigura company Ltd, ibuye rimwitura hejuru ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Zamu Daniel yahamirije UMUSEKE ko uyu muturage yagwiriwe n’ibuye mu mutwe.

Ati ”Mu gitondo mbere y’uko batangira akazi babanje guhabwa amabwiriza, bafate ibikoresho, banasuzuma aho bagiye gukorera. Kuko yari umuntu ukuze. Hari abantu bakora ibintu bibiri. Hari abacukura amabuye, hari n’abahonda concase. Ni abafite imbaraga nke, we yashakaga utubuye kugira ngo adutange abandi ariko bari hafi aho. Ibuye rimwe riramanuka, ntabwo ari ikirombe cyaguye, ni ryo ryamukubise mu mutwe ahita apfa.”

Gitifu Zamu yasabye abakora imirimo yo gucukura amabuye gushishoza.

Ati ”Mbere y’uko umuntu ajya gutangira akazi, yaba ari abakoresha ndetse na bo, ni ukubanza gusuzuma aho bagiye gukorera, ni ukwambara ibikoresho byose bibarinda nk’uko bikwiriye.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Rwamagana gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW