Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rwanda: Umusekirite warindishaga Banki inkoni yishwe

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/05/25 8:10 AM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Nzigira Irenee warindaga Banki y’abaturage i Rwamagana, yishwe atewe ibyuma nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Nyakwigendera yakoreraga Ikigo cya RGL gicunga umutekano

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Kibazi, Umudugudu w’Akabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya MUKANTAMBARA Brigitte, yatangarije UMUSEKE ko urupfu ry’uyu musekirite rwamenyekanye mu gitondo.

Gitifu MUKANTAMBARA yavuze ko yarindishaga Banki inkoni bityo nta bundi bwirinzi.

Kwamamaza

Akomeza ati “Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye.

Ati “Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z’umutekano zikimara kubimenya zahise ziza. Ubu bari gukurikirana ngo harebwe ababikoze ngo bafatwe.”

Nubwo uyu wari ushinzwe umutekano yishwe ariko Banki yo ntiyigeze yibwa. Gitifu yagiriye inama sosiyete zicunga umutekano kurindisha Banki  intwaro.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by’iBitaro bya Rwamagana.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Rusizi: Imiryango 82 yasezeranye byemewe n’amategeko yizeye ko igiye gutekana

Inkuru ikurikira

Urutonde rw’abatutsi bafunzwe na Leta ya Kinshasa n’ubuzima babayeho

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Urutonde rw’abatutsi bafunzwe na Leta ya Kinshasa n’ubuzima babayeho

Urutonde rw'abatutsi bafunzwe na Leta ya Kinshasa n'ubuzima babayeho

Ibitekerezo 1

  1. Q says:
    shize

    Bishoboke ko gahunda y’abo bagizi ba nabi itari kwiba banki ahubwo bari bagamije kwica uwo musekirite,iperereza rirebe niba ntawe bari bafitanye ibibazo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010