Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Urutonde rw’abatutsi bafunzwe na Leta ya Kinshasa n’ubuzima babayeho

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/05/25 8:33 AM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Kuva mu 2021 intambara yongera kubura hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bagera kuri 200 bafungiwe muri Gereza zitandukanye.

Guverinoma ya Congo imaze igihe ishishikariza abanyekongo guhiga bukware abo yita ‘abacengezi’ ngo boherejwe n’u Rwanda gusambura kiriya gihugu.

Ijambo ‘abacengezi’ rikoreshwa kenshi kandi mu gusobanura abantu ngo bakorana n’umutwe wa M23 Leta ya Congo yegeka k’u Rwanda.

Abafunzwee benshi bo muri Kivu y’Amajyepfo bashinjwa gukorana na Twirwaneho ni mu gihe abo muri Kivu ya Ruguru begekwaho umutwe wa M23.

Kwamamaza

Abavuga Igiswahili mu murwa mukuru wa Kinshasa bari mubafungiwe muri izo Gereza, bakaregwa ko ari ibyitso by’u Rwanda.

UMUSEKE ufite amakuru ko aho bafungiwe bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa amanywa n’ijoro.

Kubona amazi, ibyo kurya, ubuvuzi no guhura n’abunganizi mu mategeko bisaba gutanga ruswa.

Uwitabye Imana arashinyagurirwa umubiri we bakanga ko imiryango yabo ibashyingura nka Murangwa Sebakunzi Bonheur.

Usibye gutotezwa n’abashinzwe kubarinda, bahohoterwa n’ifungwa z’abanyecongo bene wabo bavuga ko babateje u Rwanda.

Ab’igitsina gore bari mu buzima bushaririye aho badahabwa ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, nta mazi yo kunywa no gukaraba, nta buvuzi bivanze no gukorerwa ibiterasoni.

Uretse abafunzwe hari abandi benshi bishwe mu bihe bitandukanye barimo abatwitswe inyama zabo zikaribwa ku manywa y’ihangu.

Harimo kandi abahohotewe n’abaturage bagenzi babo ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ariko Leta ikaryumaho.

Umuryango witwa Top Kivu mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi wasabye imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu kugira icyo ikora ngo irengere ubuzima bwa bariya bantu bazira uko baremwe.

Uyu muryango kandi wamenyesheje Umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Ubulayi, Ubumwe bwa Afurika na USA ko nta gikozwe bakwicwa n’ubutegetsi.

Uyu muryango uvuga ko ibyo bashinjwa ari ibihimbano ko bafunzwe bitemewe n’amategeko.

Wagize uti “Bamaze gufatwa nk’abanyabyaha nta rubanza rwabayeho.”

Uvuga ko uburyo bafunzwemo buhonyanga uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi budakurikije amategeko muri rusange.

Urutonde rw’abafunzwe…..

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Rwanda: Umusekirite warindishaga Banki inkoni yishwe

Inkuru ikurikira

Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

Bugesera yatanze ubwasisi ku mukino izakira AS Kigali

Ibitekerezo 4

  1. Modeste Habineza says:
    shize

    Abatutsi ni iki?
    Ni abavuga ikinyarwanda muri congo se? Ntabwo byumvikana

    Reply
    • Ndengejeho Henry says:
      shize

      Ese abavuga ikinyarwanda bose muri Kongo ni abatutsi? Iri vangura nilyo rituma abantu benshi – ariko cyane cyane abavuga ikinyarwanda – bibaza icyo izi ntambara zari zigamije n’icyo zabagejejeho!

      Reply
  2. ayabosule says:
    shize

    ese ntago bemerewe gufungwa igihe bagize icyo bahemukira ho Igihugu cyabo?? ubwo se aabvuga ikiruba…abaguva ilingala baunzwe bo kuki mutabitayeho??

    Reply
  3. Kanzembw says:
    shize

    Number 200 we nafungurwa azahite ahunga,kuko bariya baginga babakongoman bafite ingengasi bahita bamurya bunguri bamuziza izina rye gusa.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010