Rwanda: Umugabo wamaze amasaha menshi mu kirombe yavuyemo yanegekaye

Habarurema w’imyaka 23 wari waburiwe irengero guhera kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya mugitondo kare, ubwo ikirombe cyamugwiraga, kuri uyu wa Kane yatabawe basanga ni muzima gusa yanegekaye.

Habarurema w’imyaka 23 yatabawe ari muzima

Uyu musore Akomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, akaba akorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli muri Gakenke.

Inkuru ya Taarifa.rw ivuga ko yagwiriwe n’iki kirombe gifite metero ziri hagati ya 50 na 60 z’ubujyakuzimu.

Kuri uyu wa Kane nibwo abatabazi bamukuye muri uriya mwobo.

Bavuga ko ikirombe cyamuhanukiye, ariko gisanga yarangije kugwa, yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe, bityo ibitaka n’ibiti ntibyashobora kumugeraho.

Habarurema yavuye mu mwobo ibitaka bimwuzuyeho ahantu hose, avuga ko ameze neza uretse ko atabasha kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi, kandi akaba ababara ku gice cyo hasi ku maguru.

Yajyanywe mu bitaro bya Ruli kwitabwaho n’abaganga.

Meya w’Akarere ka Gakenke, Jean Marie Vianney Nizeyimana yari yabwiye RBA ko uriya mugabo yari ari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira bagenzi babo inzira kugira ngo batangire akazi, ariko ikirombe kigwira umwe undi ashobora kugicika.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Dancille Nyirarugendo ari mu Bayobozi bakuru bageze kuri kiriya kirombe gukurikirana ibikorwa byo kuzamura uriya mugabo, nubwo ejo bitabashije gukunda.

- Advertisement -

Habarurema yari asanzwe akorera ikigo kitwa Ruli Mining Trade Ltd ariko kiriya kirombe gicukurwa n’ikindi kigo kitwa COMEKAGI.

Ibikorwa byo gushakisha Habarurema byatangiye akimara kugira ibyago

IVOMO: Taarifa.rw

UMUSEKE.RW