Sunrise FC yemerewe ibya mirenge ngo izatsinde Kiyovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare, bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi gatubutse kugira ngo bazabashe gutesha amanota Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Sunrise FC yemerewe ibya mirenge ngo izatsinde Urucaca, ikomeje imyitozo

Mu mpera z’iki cyumweru, hateganyijwe imikino y’umunsi wa 29 ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Imikino ihanzwe amaso, ni izahuza APR FC na Rwamagana City, Rayon Sports na Marine FC n’uzahuza Sunrise FC izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade izwi nka Golgota.

Ikipe igomba kwirwanaho kurusha ibirenze, ni iyo ku Mumena kuko izajya mu Burasirazuba.

Amakuru UMUSEKE wakuye ku bari hafi ya Sunrise FC, avuga ko iyi kipe yajyanwe mu mwiherero ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023 ndetse bakwa telefone za bo zigendanwa kugira ngo hatagira ibidasanzwe bazikoreraho.

Andi makuru ava i Nyagatare, avuga ko abakinnyi bemerewe agahimbazamusyi kadasanzwe ndetse batigeze bahabwa kuva iyi shampiyona yatangira ariko bakeremewe ngo bakunde bateshe amanota Kiyovu Sports.

Gutakaza amanota ku kipe y’Urucaca, kwatuma ijya mu mibare yo gutakaza igikombe cya shampiyona mu gihe APR FC ya Kabiri yaba yitsindiye imikino ibiri ya Rwamagana City na Gorilla FC izasorezaho.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino w’i Nyagatare, ni 1000 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 2 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 5 Frw mu cyubahiro n’ibihumbi 10 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31.

- Advertisement -
Kuri Stade ya Golgota ngo hazaca uwambaye

UMUSEKE.RW