“Turi mu cyunamo”- Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ku bantu bishwe n’ibiza

Mu Karere ka Nyanza, mu ishuri rya Mater Dei, ababyeyi, abanyeshuri n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije bafashe akanya ko kunamira abantu barenga 100 bishwe n’ibiza.

Minisitiri w’Ibidukikije ubwo yasuraga ikigo cya ESPANYA i Nyanza

Ni ku busabe bwa Minisitiri w’Ibidukikije uri kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije, REMA mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya Gaz mu bigo by’amashuri 20 byo mu Turere umushinga Green Amayaga ukorera.

Yagize ati “Ubu turi mu cyunamo…mubikuye ku mutima muhaguruke duhe agaciro abantu bishwe n’ingaruka z’imihandagurikire y’ibihe.”

Mu nkuru twabagejejeho kare ni uko umubare w’abantu bishwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri, abantu 109 bamaze kumenyekana ko bapfuye mu Ntara y’Iburengerazuba no mu y’Amajyaruguru.

https://umuseke.rw/2023/05/iburengerazuba-imvura-yaraye-igwa-yahitanye-abantu-inangiza-byinshi/

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye buri wese kuzirikana ku bidukikije kugira ngo babashe gukumira ingaruka ziva ku kubyangiza zirimo n’imfu.

Yavuze ko mu gihe cyo mu myaka ya za 1980, Bugesera yari ikigega cy’ibiribwa, ariko nyuma itangira kuba ikigega cy’amakara, ari nabwo inyamaswa zabaga mu mashyamba yaho zatangiye kugira ikibazo zimurirwa muri Pariki y’Akagera.

Yasabye abanyarwanda gukoresha Gaz kuko nubwo ari ingufu zitari “Green” (zitarengera ibidukikije mu buryo mbona nkubone), ariko ngo iri “Clean”, mu bundi buryo ifasha kurengera ibidukikije kuko irinda umwanda.

Mu butumwa yatanze yavuze ko Abanyarwanda benshi bakunze guteka ibishyimbo igihe kirekire kandi bagakoresha inkwi cyangwa Gaz nyinshi, asaba ko bajya babanza kubyinika mu mazi mbere, noneho bakabiteka byamaze gutumbama byoroshye.

- Advertisement -

Icyo gihe ngo bishya mu gihe gito hakanakoreshwa inkwi cyangwa gaz nkeya.

Mu Rwanda imibare y’abakoresha inkwi iri hejuru cyane ku kigereranyo cya 82%, Leta yiyemeje kugabanya uyu mubare ariko inzira ni ndende.

UMUSEKE.RW