U Rwanda ku mwanya udashamaje ku bwisanzure bw’itangazamakuru

Raporo y’umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Without Borders, y’uyu mwaka, yashyize u Rwanda ku mwanya wi 131 ruvuye 136 rufite amanota 45.18%, mu gihe kuri ubu rwazamutseho inota kuko rufite   46.58%.

Muri iyi raporo igihugu cyiza ku mwanya wa mbere mu kugira ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Norway gifite amanota 95.18%, igakurikirwa na Ireland ifite amanota 89.91%, Denmark ifite 89.48%, Sweden 88.15%, naho Finland ikagira 87.94%.

Mu bihugu bya Afurika biza imbere ni Namibie iri ku mwanya wa 22 ku Isi, n’amanota 80.91%, Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 25  ifite 78.6%, Seychelles iri ku mwanya 34 n’amanota 75.71%.

Ibihugu byo mu Karere biza imbere ni u Burundi buri ku mwanya wa 114 n’amanota 52.14%, Kenya 116 ifite amanota 51.15%,, Sudani y’Epfo iri ku 118 n’amanota 50.62%,  RDCongo iri ku mwanya 124 n’amanota 48.55%, Uganda ri 133 n’amanota 46.08%, Tanzania 143 n’amanota 44.02%.

Umunyamabanga Mukuru  wa Reporters Without Borders,Christophe Deloire,avuga ko ibihugu byinshi biri mu murongo utukura, itangazamakuru rigitsikamiwe.

Ati” Hari umutuku mwinshi mu cyegeranyo cya RSF uyu mwaka kurenza ikindi gihe cyabayeho, abayobozi bagerageje gukora ibikorwa bicecekesha itangazamakuru.”

Iyi raporo igaruka ku bihugu 180 byo Ku Isi harebwa uko ibitangazamakuru n’abanyamakuru bagira ubwisanzure mu gutangaza amakuru.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW