U Rwanda na Mozambique bishobora kudakinira i Huye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje u Rwanda na Mozambique ko umukino uzahuza ibi Bihugu ushobora kutazabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

CAF ntiremeza ko umukino w’u Rwanda na Mozambique bizakinira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye

Tariki 18 Kamena 2023, ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura n’igihugu cya Mozambique.

Uyu mukino uzakirwa n’u Rwanda ariko aho ruzawakirira nta bwo rurahamenya kuko CAF itaratanga uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mu ibaruwa u Rwanda na Mozambique zandikiwe n’uru rwego ruyobora umupira w’amaguru muri Afurika, byamenyeshejwe ko abasifuzi babonye ari bo bazasifura uyu mukino batigeze bahinduka ariko ibi Bihugu bimenyeshwa ko aho bizakinira hataremezwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibi Bihugu byamenyeshejwe biciye ku bashinzwe kwemeza Stade zizakinirwaho muri CAF.

U Rwanda ruherutse kwangirwa kwakirira umukino wa Bénin i Huye, kubera ko muri aka Karere nta Hotel yari ku rwego rwo kwakira amakipe n’abasifuzi ku rwego mpuzamahanga.

Mu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024, u Rwanda rufite amanota atatu kuri 12 rumaze gukinira kuko rwanganyije imikino itatu [Bénin imikino ibiri na Mozambique] rutsindwa umukino umwe wa Sénégal.

UMUSEKE.RW