Ubuyobozi bw’ikiyaga cya Tanganyika bwatangaje ko ibikorwa by’uburobyi byakorerwaga muri icyo kiyaga byabaye bihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu.
Ikiyaga cya Tanganyika ni kimwe mu birobwamo umusaruro mwinshi w’indagara z’indundi zihenda cyane kurusha n’ikiro cy’inyama yaba iz’inka, ihene cyangwa se ingurube n’ifi.
Ni indagara zikundirwa ko ziba ari nini ziryoshye kandi nta mabuye zigira nk’indagara zituruka muri Tanzaniya nazo zirobwa muri icyo kiyaga ariko zo zikaba ari ntoya cyane.
Iki kiyaga kandi gikungahaye ku bwoko bw’amafi atandukanye acuruzwa hirya no hino ku Isi kubera uburyohe budasanzwe.
Icyemezo cyo guhagarika uburobyi by’agateganyo muri icyo kiyaga cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.
Cyafashwe nyuma y’uko hari uburobyi budakurikije amategeko, ndetse no kuroba amafi n’indagara nyinshi bikabije, bikaba byaratumye habaho igabanuka ry’umusaruro mu kiyaga cya Tanganyika.
Abarobyi, abacuruzi n’abaguzi b’amafi bavuga ko guhagarika uburobyi by’agateganyo bibangamiye ababeshwagaho n’uwo mwuga usanzwe utunze benshi.
Bavuga ko bahawe gasopo yo kwinjira mu kiyaga ndetse ko uzafatwa azahanwa by’intangarugero. Ubwato bwose buri imusozi.
Bahuriza ku kuba abari batunzwe n’uyu mwuga bagiye kugarizwa n’ubukene kubera iki icyemezo cyafashwe.
- Advertisement -
Mu Cyumweru gishize, abarobyi bageze ku ijana bo mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri RDC bakoze imyigaragambyo bamagana icyo cyemezo.
Icyo gihe Autorité du Lac Tanganyika yanzuye ko ari ” icyemezo ntasubirwaho kandi cyafashwe mu rwego rwo kongera umusaruro.”
Uko guhagarika uburobyi by’agateganyo ngo bizatuma amafi akomeza kwiyongera , kandi ngo abarobyi bazakangurirwa kureka uburobyi budaciye mu nzira zemewe.
Icyemezo cyo kumara amezi atatu nta wemerewe kuroba mu kiyaga cya Tanganyika kigomba kubahirizwa mu bihugu birimo u Burundi, Zambia, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Tanzaniya.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW