Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoye icyemezo cyo kongerera igihe gahunda izwi nka ‘état de siège’ y’ubutegetsi bwa gisirikare mu Ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru.
Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi, nyuma yuko hatangajwe ko bidakwiye kugibwaho impaka kuko akanama kasesenguye ibijyanye n’iyi gahunda, kakoze akazi kako neza.
Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa kandi yatoye iki cyemezo nyuma yo kugezwaho umushinga w’iri tegeko na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo Kiesse.
Yavuze RD Congo yashyize imbaraga zishoboka mu guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu Gihugu n’ikomoka hanze yacyo, kandi ko hakiri urugendo rugomba gukomeza gukorwa muri Kivu ya Ruguru na Ituri.
Yagize ati “état de siege ntabwo yari igamije kumara igihe kirekire. Ariko kugeza ubu ukurikije imiterere y’ikibazo, ni bwo buryo bwonyine bwakoreshwa bwo guhangana n’imitwe y’abanzi.”
Yasabye ko kwitana ba mwana ku bibazo byugarije kiriya gihugu byavaho, hakabaho gutahiriza umugozi umwe.
Yemeza ko inzego z’umutekano z’Igihugu zifite umuhate wo gukora ibikorwa byose bya gisirikare bishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke.
Muri Gicurasi 2021, nibwo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasohoye iteka ritegeka ko ubutegetsi bwa gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri busimburwa n’ubwa gisirikare.
Ibi byaje bikurikiye ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byatangajwe na leta muri izo ntara mu ntangiriro za 2021.
- Advertisement -
Hanzuwe ko abasirikare bafite ububasha bwo gusaka ku manywa na nijoro, guhagarika ibitangazwa, guhagarika ingendo z’abantu n’ibindi.
Iteka rya perezida Felix Tshisekedi ryanzuye kandi ko inkiko za gisivile zizaba zisimbuwe n’iza gisirikare.
Muri Kivu ya Ruguru na Ituri kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro n’intambara zidashira bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.
Abanye-Congo bashinja imiyoborere ya Gisirikare yashyizwe muri ziriya Ntara kunanirwa inshingano zo kugarura ituze muri rubanda.
Ubu butegetsi bushinjwa intege nke ndetse no gushyigikira ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ubu butegetsi bushinjwa kandi guhonyora Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW