Ukuri kuri Juvénal uvugwa i Burayi

Nyuma yo kugaragara mu mafoto afata indege bikanavugwa ko yerekeje ku mugabane w’i Burayi, Mvukiyehe Juvénal ari ku mugabane wa Afurika ndetse mu baturanyi b’u Rwanda.

Mvukiyehe Juvénal yagiye kuruhukira i Burundi

Ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umuyobozi wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal yaba yasubiye ku mugabane w’i Burayi, cyane ko ari ho umuryango we utuye.

Uyu muyobozi wavuye mu Rwanda habura umunsi umwe ngo hasozwe shampiyona, asa n’uwamaze kwiheba ndetse yanamaze kwakira ko ikipe ya Kiyovu nta kintu cyatuma ibasha kwegukana igikombe n’ubwo mu mibare bigishoboka.

Amakuru UMUSEKE ukesha RadioTv10 mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’, avuga ko Mvukiyehe ubwo yafataga indege yari agiye mu gihugu cy’u Burundi ndetse ari ho ari kugeza ubu.

Uretse aba kandi, umwe mu bakozi ba RwandAir ishinzwe gutwara abantu n’ibintu biciye mu ngendo zo mu kirere, yatubwiye ko uyu muyobozi koko yakatishije itike y’indege imujyana mu gihugu cy’u Burundi.

Ati “Itike narayiboneye rwose. Mvukiyehe yagiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.”

Uyu muyobozi yashenguwe cyane no gutsindwa kwa Kiyovu Sports ku munsi wa 29 wa shampiyona ndetse byanagabanyije amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Urucaca rwagejeje ku munsi wa 28 ruyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 ariko APR FC yarawubatse ku kinyuranyo cy’ibitego kuko amanota zirayanganya.

Ku munsi wa 30 wa shampiyona, iyi kipe yo ku Mumena izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

- Advertisement -
Mu minsi ishize byari ibyishimo ariko ubu ni amarira

UMUSEKE.RW