Umu Jenerali uruta abandi mu Burundi yinjijwe gereza irinzwe cyane

Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Jenerali ukomeye ku butegetsi bwa Petero Nkurunziza, akaba na Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Evariste Ndayishimiye, yinjijwe gereza ya Ngozi iri mu zirinzwe cyane mu Burundi.

Jenerali Bunyoni yageze muri gereza ya Ngozi

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023, igihangange Jenerali Bunyoni yagejejwe ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru i Bujumbura, yambaye impuzankano y’imfungwa z’u Burundi.

Kuri Parike Nkuru y’Igihugu umutekano wari wakajijwe, nta muntu wari wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka.

Jenerali Bunyoni yitabye Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Burundi yambaye ipantalo y’icyatsi n’ishati bisa n’amapingu ku maboko.

Abapolisi bato babiri impande ye bagaragaye bamusunika ubwo yashakaga kuvugana n’abari hafi aho nta burenganzira abifitiye.

Abo mumuryango we bemerewe kuvugana nawe by’agahe gato gusa batunguwe no guhezwa ubwo yajyaga guhatwa ibibazo ku byaha ashinjwa.

Bunyoni ushinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo w’Igihugu no kubangamira umutekano w’u Burundi, ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa nk’uko amakuru yizewe agera k’UMUSEKE abihamya.

Nyuma yo guhatwa ibibazo hari itsinda ry’abari biteze ko ahita arekurwa ariko bakubiswe n’inkuba itagira amazi ubwo hemezwaga ko ajya gufungirwa muri gereza nta yandi mananiza.

Acungiwe umutekano ku buryo bukomeye, Jenerali Bunyoni wahoze avuga rikijyana yahise azamurwa muri gereza ya Ngozi iri mu Majyaruguru y’u Burundi.

- Advertisement -

UMUSEKE wamenye ko yabanje kunyuzwa mu biro by’ukuriye gereza ya Ngozi mbere yo gufungurirwa amarembo yinjira muri gereza nyirizina.

Mu Cyumweru gishize nibwo abahuriye kuri dosiye imwe na Bunyoni boherejwe muri gereza zitandukanye mu Burundi.

Ku wa 21 Mata 2023, nibwo Jenerali Bunyoni yafatiwe ahitwa Nyamuzi, mu gace kitwa Mubone muri Komine ya Kabezi, mu Ntara ya Bujumbura aho yari yihishe.

General Bunyoni yafatiwe aho yari yihishe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW