Umugezi ugabanya u Rwanda n’u Burundi watwaye imyaka y’abaturage

RUSIZI: Umugezi wa Ruhwa ugabanya u Rwanda n’u Burundi waruzuye utwara imyaka y’abaturage bagera kuri 58, barasaba Leta kubagoboka.

Abaturage baribaza aho bazakura icyo gushyira ku munwa

Ni abaturage bagera kuri 58 batuye mu Mudugudu wa Kigobe mu Kagari ka Nyamuzi mu Murenge wa Bweyeye ho mu Karere ka Rusizi, imyaka bari bahinze ku buso bungana na hegitari 5.2 yarangiritse ku buryo nta cyo bazasarura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye bwabwiye UMUSEKE ko basuye iyo mirima bimenyeshwa Akarere ka Rusizi ngo igitegerejwe ni ubufasha buzaturuka hejuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yagize ati“Icyo twakoze twasuye imirima y’abaturage kugira ngo turebe imibereho yabo nyuma y’ibi biza, ariko kuko imyaka aribwo yari igiterwa twabigagarije Akarere kugira ngo turebe niba hari icyo abaturage bazafashwa, dutegereje igisubizo.”

Yasabye abaturage kwirinda guhinga basatira uyu mugezi ndetse no gutera ubwatsi bufata ubutaka burimo urubingo ndetse n’imigano.

Ibi biza yatewe no kuzura kwa Ruhwa byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023.

Imyaka yose yatwawe n’umugezi

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi