Umukino wo Koga: Cercle S. de Karongi yegukanye shampiyona

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi, yegukanye Shampiyona ikinirwa mu mazi Magari yaberaga mu Karere ka Rubavu.

Ikipe ya Karongi yihariye ibihembo

Ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu hakiniwe shampiyona yo Koga mu mazi Magari, Open Water National Swimming Championship, yabereye mu Kiyaga cya Kivu.

Amakipe arindwi arimo Rubavu Sporting Club, Mako Sharks, Gisenyi Beach Boys, Rwamagana Swimming Club, Les Dauphins na Aquawaves Swimming Club ni yo yari yitabiriye irushanwa. Abakinnyi basaga 60 ni bo bahatanye mu byiciro birimo ibilometero bitanu, ibilometero bitatu, metero 1000 na metero 400.

Saa yine n’iminota 45 z’amanywa, abakinnyi bari binjiye mu mazi batangiye guhatana. Hatangiye abarushanwaga mu Koga ibilometero bitanu byasokwe Saa Cyenda z’amanywa hahita hakina abo muri metero 400.

Dusabe Claude ukinira Cercle Sportif de Karongi, yegukanye umwanya wa Mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 18 n’amasegonda 45 [1h18’45”].

Uretse Dusabe wegukanye waje imbere mu ntera y’ibilometero bitanu mu bagabo, mu bagore, Nyirabyenda Neema yahigitse bagenzi be nyuma yo gukoresha isaha imwe n’iminota 38 n’amasegonda 26.

Mu Ntera y’ibilometero bitatu mu bakinnyi bari hagati y’imyaka 15 na 17, Byiringiro Christian Tonton, yahize abandi mu bagabo akoresheje iminota 43 n’amasegonda 18 n’iby’ijana 13, mu gihe mu bagore,  Uwurukundo Ruth ari we wahize abandi akoresheje isaha imwe n’umunota umwe n’amasegonda atatu n’iby’ijana 80.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri rusange:

Abagabo [Ibilometero bitanu]:

- Advertisement -
  1. Dusabe Claude: 1h18’45’’53 (Cercle Sportif de Karongi)
  2. Iradukunda Eric: 1h19’12’’50 (Cercle Sportif de Karongi)
  3. Maniraguha Eloi: 1h 20’38’’17 (Cercle Sportif de Karongi)

Abagore [Ibilometero bitanu]:

  1. Nyiranyabyenda Neema: 1h 38’26”27”’ (Cercle Sportif de Karongi)

2.Ishimwe Claudette: 1h 45’12”65 (Cercle Sportif de Karongi)

Abagabo hagati y’imyaka 18 kuzamura [Ibilometero bitatu]:

  1. Iradukunda Jean: 46’49”34”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  2. Ishimwe Héritier: 58’25”98”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  3. Duniya Hassan: 1h 20’05”70”’ (Aquawave)

Ingimbi hagati y’Imyaka 15 na 17 [Ibilometero bitatu]:

  1. Byiringiro Christian: 43’18”13”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Abangavu hagati y’Imyaka 15 na 17 [Ibilometero bitatu]:

  1. Uwurukundo Ruth: 1h 01’03”80”’ (Rubavu Swimming Club)
  2. Mushimiyimana Godance: 1h 10’00”’09”’ (Les Dauphins)

Ingimbi hagati y’imyaka 15 na 17 [Ikilometero kimwe]:

  1. Bukombe Christian: 17’46”10”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  2. Niyomurengezi Shema: 19’05”08”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  3. Byukusenge Christian: 19’41”62”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Abangavu hagati y’imyaka 15 na 17 [Ikilometero kimwe]:

  1. Uwurukundo Ruth: 23’50”69”’ (Rubavu Swimming Club)

Abahungu hagati y’imyaka 12-14 [Ikilometero kimwe]:

  1. Uwajeneza: 17’37”94”’ [Cercle Sportif de Karongi]
  2. Niyibizi Vincent: 17’53”84”’ (Les Dauphins)
  3. Mugusha Nicolas: 18’31”76”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Abakobwa hagati y’imyaka 12 na 14 (Ikilometero kimwe):

  1. Nyiransengimana Francine: 20’14”49”’ (Les Dauphins)

Abahungu hagati y’imyaka 12-14 (Muri metero 400):

  1. Mugisha Cédrick: 06’49”19”’ (Les Dauphins)
  2. Suitanali SALIM: 06’51”90”’ (Gisenyi Beach Swimming Club)
  3. Uwimbabazi Joshua: 06’53”47”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Abakobwa hagati y’imyaka 12-14 (Muri metero 400):

  1. Akandikumutima Emertha: 06’55”22”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  2. Iradukunda Pamela: 07’14”72”’ (Cercle Sportif de Karongi)
  3. Ntiransengimana Francine: 07’25”25”’ (Cercle Sportif de Karongi)

Nyuma y’uko iyi mikino irangiye, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko Francois wayikurikiranye kuva itangiye kugeza irangiye, mu butumwa yagejeje ku bayitabiriye.

Ati ”Ndashimira mbikuye ku mutima. Ishyirahamwe Nyarwandda ry’Umukino wo Koga ryateguye iyi mikino. Abakinnyi bayitabiriye by’umwihariko n’abegukanye imyanya ya mbere muri buri Cyiciro.”

Yongeyeho ati “Ndashimira kandi by’umwihariko abahatanye mu Cyiciro cy’abakiri bato kuko berekanye ko ahazaza h’uyu mukino hari mu biganza byiza.”

Yunzemo ko nk’ubuyobozi bw’Intara n’Akarere ka Karongi, bagomba gushyira imbaraga mu Iterambere ry’Umukino wo Koga, kuko byagaragaye ko impano ari zose.

Pamela Girimbabazi Rugabira uyobora RSF, yavuze ko iyi mikino ari intangiriro y’amarushanwa yo Koga mu mazi Magari azakorwa mu Gihugu hose muri uyu mwaka.

Ati ”Kuri iyi nshuro, twahereye muri aka Karere ka Karongi, ariko intego ni uko mbere y’uko uyu mwaka ushira tuzakora ibishoboka byose akagera mu Gihugu hose.”

Yongeyeho ati “Iyi mikino yakiniwe muri aka Karere, by’umwihariko yari igamije guhitamo abakinnyi bazahagararira Igihugu mu mikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Tunisie mu kwezi gutaha kwa Kamena, kandi dukurikije ibihe abakinnyi batoranyijwe bakoresheje biraduha icyizere ko bazitwara neza.”

Abakinnyi batoranyijwe ni abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umukino wo Koga mu Rwanda ukomeje gutanga ibimenyetso by’uko ugana aheza, cyane ko hirya ni hino mu Gihugu RSF ikomeje gutegura amarushanwa atandukanye.

Karongi yahigitse abandi mu byiciro byose
Umuyobozi wa RSF, Pamela Girimbabazi yari ahari
Inzego zitandukanye zari zaje kureba shampiyona
Mu mazi Magari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yari ahari

UMUSEKE.RW