Umusore akurikiranyweho kwica Nyina 

Gicumbi: Umusore witwa Ndihokubwami akurikiranyweho gukubita umubyeyi we umuhini mu mutwe akamwica.

Akarere ka Gicumbi kari mu ibara ritukura cyane

Byabereye mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini.

Ni ubwicanyi bwakozwe ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n’igice (07h30).

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

Ati: “Byabayeho (ubwicanyi), yakubise Nyina umuhini ahita apfa. Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rumutwara ngo hakorwe iperereza.”

Uyu mukozi w’umurenge avuga ko impamvu bakeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo ni uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe.

Ati: “Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Byumba ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE.RW i Gicumbi

- Advertisement -