UPDATED: Umubare w’abahitanywe n’ibiza umaze kugera ku 130

Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2023, Guverinoma yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’ibiza umaze kugera ku bantu 130.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yatangaje ko hari abantu batanu bataraboneka, barigushakishwa.

Ni mu gihe abagera kuri 77 na bo bakomeretse, 36 bakaba bari mu bitaro aho bagomba kuvurirwa ubuntu, Inzu zirenga 5174 zasenywe n’ibiza.

Ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n’ibindi nabyo biri mu byangijwe n’imvura idasanzwe yatangiye kugwa kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Mukuralinda ati “Urebye usanga Rubavu, Rutsiro,Karongi, Ngororero na Nyabihu ariho hapfuyeabantu benshi, bivuze ko Amajyaruguru n’Uburengerazuba ikibazo cyabaye kimwe ariko ubukana si bumwe mu turere twose.”

Mu rwego rwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barimo kugoboka abibasiwe bashakirwa aho gucumbikirwa, ibiribwa, ibiryamirwa n’ubundi bufasha.

Hamaze gutangwa Toni 60 z’ibiribwa (Kawunga-30 n’ibishyimbo-30) Ibikoresho by’ibanze birimo: ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, n’ibindi.

Abagizweho ingaruka n’ibiza, barashimira umuco w’ubufatanye waranze bagenzi babo ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu kubatabara no kubafata mu mugongo mu bihe bikomeye barimo.

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente akaba yagiye mu Karere ka Rubavu ku irimbi rya Rugerero ahashyinguwe abaturage bahitanywe n’ibiza bagera kuri 13 muri 26 bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati“Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose.”

- Advertisement -

UPDATED: 10H17′ 03 May : Imibare y’abahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryacyeye, yagiye izamuka, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 109, barimo 95 b’Iburengerazuba, na 14 bo mu Majyaruguru.

INKURU YABANJE…..

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwemeje ko muri iki gitondo bwari bumaze kumenya abantu 55 bari bamaze guhitanwa n’ibiza bwatewe n’imvura yaraye igwa igateza inkangu n’imyuzure yahitanye n’ibindi bitari bike bikibarurwa.

Iyo mvura yatangiye kugwa kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, niyo yateje ibiza mu turere tw’iyi Ntara ahibasiwe utwa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.

Muri utwo turere imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’imigezi iruzura irenga inkombe amazi ahitana abandi.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, yihanganisha imiryango yabuze ababo avuga ko kuri ubu bakiri gukora ubutabazi kandi ko amakuru ahamye ataramenyekana kuko hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza.

Yagize ati” Kugeze ubu mu mibare mfite muri aka kanya hari abantu 55 byahitanye,  mbonereho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo kandi turacyari kubarura ibyangiritse byose kuko na n’ubu iracyagwa.”

Yongeyeho ko bari gufatanya n’izindi nzegokugira ngo ahakenewe ubutabazi hose buboneke.

Iyi mvura kandi yateje Ibiza by’inkangu yafunze imihanda ihuza Rubavu n’uduce twa Nyabihu, Rutsiro kuko umuhanda wangirikiye Pfunda ndetse n’indi miranda y’imigenderano yangiritse n’imigezi irimo Sebeya yongeye kuzura irenga inkombe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW