Mu kuzirikiana uruhare rw’Urubyiruko mu kubaka ubudaheranwa no guhangana n’ingaruka za jenoside, Minisiteri y’urubyiruko yarusabye gukumira icyatuma Jenoside yongera kuba.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kigali, aho urubyiruko n’abayobozi batandukanye bahuriye mu gikorwa cyiswe “Ku Gicaniro 2023” cyateguwe n’umuryango Peace and Love Procraimers.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umwanya wo kunamira no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Minisitiri w’Urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima yavuze ko Urubyiruko rugomba gukomeza kwibuka amateka yaranze Igihugu, baharanira ko Jenoside itasubira ukundi.
Yagize ati”Kugira ngo urubyiruko muteraniye hano mutahane umukoro, ndagira ngo tuganire. Ndagira ngo dutekereze gukomera ku ndangagaciro,kutarangara.”
Yakomeje agira ati”Ndashaka gushishikariza urubyiruko rwacu kumenya amateka y’igihugu cyacu, kugira ngo bazabashe kujya mu nshingano, bumva neza aho twavuye, bafite ubushake bwo kuzuza inshingano no kuba indakemwa mu byo bakora”.
Dr Utumatwishima yavuze ko umusanzu w’urubyiruko ari ingirakamaro ku muryango nyarwanda kandi Igihugu kizakomeza kubashyigikira kugira ngo ubutumwa butambutswa n’urubyiruko bugere kure.
Irakoze Claver umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba n’umwanditsi w’ibitabo avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside ingaruka zibageraho.
Ati”Sinumva ko nakunzwe nk’uko nari gukundwa kuko ababyeyi sinababonaga kandi bari bagifite n’ agahinda gakomeye.”
- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru wa Peace and Love proclaimers, Israel Nuru Mupenzi yavuze ko habayeho guhuza imbaraga, abapfobya Jenoside batsindwa uruhenu.
Yagize ati ”Twebwe rubyiruko rwejo hazaza dushyize hamwe twarandura ingenga bitekerezo ya Jenoside no guharanira uruhare rw’urubyiruko mu guharanira amahoro no guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu1994.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia, Abdul Karim Harelimana, akaba yanahagarariye umunyamabanga mukuru wa RPF yavuze ko ibyo kwigira ku Nkotanyi ari byinshi cyane, kandi ntawuhejwe, kuko umuco wo gukotana, gukotanira ikiza, gukotanira igihugu, ari iby’abanyarwanda.
Yashimangiye ko ingengabiterezo ya RPF ari ugukunda u Rwanda n’abanyarwanda kandi igomba kuba iya buri wese.
Urubyiruko rwibukijwe ko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi ko rufite inshingano yo gukoresha ikoranabuhanga neza ko intamabara y’amasasu yarangiye, ko ubu hagezweho iy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside urubyiruko rugomba kurwana.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW