Urubyiruko rw’icyaro rwumva ” Clubs”zarugenewe nk’Inkuru

Kirehe: Bamwe mu rubyiruko rw’icyaro cyo mu Karere ka Kirehe, ruvuga amahuriro yabahuzaga, bagasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere ndetse no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yacitse, bagasaba inzego zibareberera kuyagarura.

Abanyarwanda bari kubwirwa ububi bwa SIDA

Iki cyifuzo bagituye itangazamakuru ubwo ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyari mu bikorwa bisobanurira Abanyarwanda ububi bwa SIDA.

Bamwe mu rubyiruko bavuze ko hahozeho amahuriro (clubs) yo kurwanya SIDA mu bice batuye, yabafashaga gusobanukirwa uko wakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko batazi impamvu atagikora.

Dushimimana Regina yagize ati “Ariya mahuriro baratwigishaga, bakatubwira uko ushobora kwirinda. Uyu munsi wa none ntabwo bigihari, ariko jye mbona byasubiraho.”

Uyu avuga ko kuba hatariho ayo mahuriro yo kurwanya SIDA bigira ingaruka.

Ati” Ingaruka zirahari, nyine ni kuri internet, agakuraho rimwe na rimwe n’amakuru atizewe.Iyo yaganirijwe mu mahuriro, abyumva neza kurusha kubisoma kuri internet.”

Undi nawe yagize ati”Mbere ayo mahuriro yabagaho,ugasanga urubyiruko turitabira, dushaka kumva ibyo tutazi ku buzima bw’imyororokere yacu ariko ubu abantu bashishikajwe no gushaka imibereho.”

Akomeza ati” Mwadufasha leta ikagarura y’amahuriro yo kurwanya SIDA, urubyiruko rukagira umwanya, bakajya barutumira mu nama runaka.

Uyu avuga ko urubyiruko rutagitinya ingaruka ziri mu mibonano mpuzabitsina kubera ko batakigishwa.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe,Mukandayisenga Janviere,yemera ko Ubukangurambaga bwagabanutse burimo n’amahuriro yo kurwanya SIDA cyakora hari ikigiye gukorwa

Ati” Amahuriro ku bigo by’amashuri arahari ariko hahandi mu byaro hari urubyiruko rutari kwiga, rwasoje amashuri cyangwa rwacikirije,bigaragara ko zari zaracitse ( clubs) intege ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye turi kugenda tubisubizamo imbaraga,bityo urubyiruko mu nguni zose mu Karere ka Kirehe bakarushaho kumenya amakuru.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bubwira urubyiruko ububi bwa SIDA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW