Ababyeyi barasabwa gufasha abana gukoresha neza ikoranabuhanga

Gicumbi: Mu karere ka Gicumbi haratangwa ubukangurambaga bugendanye no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Uwera Parfaite

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 16 Kamena 2023 ku munsi ngarukamwaka wahariwe umunsi w’umwana w’Umunyafurika.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga.”

Ababyeyi basabwe kuba hafi abana babo bakamenya uko bakoresha neza ikoranabuhanga, rikababera igisubizo, aho kubabera imbogamizi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko ari inshingano za buri wese kubungabunga uburenganzira bw’abana, by’umwihariko bikaba inshingano cyane ku babyeyi babo kuko bahorana umunsi ku munsi.

Ati: “Insanganyamatsiko iratwibutsa gusigasira uburenganzira bw’umwana mu isi y’ikoranabuhanga, gukumira ihohoterwa rikorerwa abana binyuze mu ikoranabuhanga, gushyiraho ingamba zifatika zo kurinda abana, tugafasha abana kuko ikoranabuhanga, ni uburyo bubafasha cyane mu myigire, ariko bakarikoresha haba kuri murandasi (Internet), babikoreshe neza, bibabere igisubizo aho kuba imbogamizi”.

Umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Cyumba ibirori byabereyemo, Hatinesi Daniera Destino na we yashimye ko ikoranabuhanga rifasha bamwe muri bo, ariko hakabaho n’abarikoresha mu buryo bwangiza ejo heza habo.

Ati: “Turashimira ko hari inyigisho duhabwa binyuze mu ikoranabuhanga, za mudasobwa natwe abana zatugezeho mu mashuri, sinabura kuvuga ko hari abarikoresha mu bidakwiye rikabakururira ingeso mbi zidakwiye umwana w’Umunyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Turashimira abarezi ko batuba hafi bakatuyobora igihe cyose, ababyeyi turabasaba gukurikirana neza uburyo abana babo bakoresha ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga”.

- Advertisement -

Uhagarariye Compassion International mu karere ka Gicumbi, Havugimana Fravien, avuga ko nk’abafatanyabikorwa b’akarere bakomeje urugendo mu kubungabunga, no kurengera uburenganzira bw’abana.

Ati: “Tuzakomeza ubufatanye haba mu kwigisha ababyeyi inshingano zabo, ndetse twiteguye kurushaho kubungabunga uburenganzira bw’abana”.

Kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika byabereye mu murenge wa Cyumba, aho abana bishimye, bekerekana ibirori mu mikino n’imyidagaduro, abarushije abandi bahabwa ibihembo bitandukanye, birimo, amakayi, amasakoshi yo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, n’imipira yo gukina.

Abana bahawe ibikoresho bitandukanye

UMUSEKE.RW i Gicumbi