Abajyaga muri Uganda kuroba amafi ubu bayororera i Rusizi, bavuga ko ibiryo byayo bihenze 

Rusizi: Abakora ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi, bavuga ko muri ubu bworozi bwabo batoroherwa no kubona ibiryo by’amafi, aho babikura bibageraho bihenze kuko biva i Huye.

Koperative yabo igizwe n’abahoze bajya kuroba amafi muri Uganda

Ahishakiye Thobard umuyobozi wa Koperative Fishing yo mu mirenge ya  Nkombo, Nkanka na Gihundwe yo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ifite abanyamuryango 140 y’abahoze bajya gukorera uburobyi muri Uganda bahurijwe hamwe yagaragarije iki kibazo ubuyobozi.

Ati “Imbogamizi dufite, iya mbere ni iyibiryo by’amafi, tubivana i Huye nta handi bicururizwa, kubigeza hano ni ikibazo”.

Si aborozi b’amafi gusa bagorwa no kubona ibiryo byayo, aborora andi matungo arimo ingurube, na bo bagaragaza icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bufatanyije n’izindi nzego hari gushakishwa umuti w’iki kibazo.

Ndagijimana Louis Munyemanzi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati “Mu gihe dutegereje ko tubona umushoramari waza kubaka uruganda mu cyanya cy’inganda cyacu. Mu nama nyinshi tumaze gukora, yaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Akarere n’Intara turavugana cyane hari umushoramari uri gukorera ibiryo by’amatungo muri Rwamagana, turavugana ko yagira stock i Rusizi”.

Ibiryo bagaburira amafi babikura mu Karere ka Huye, bigera i Rusizi ikiro kimwe gihagaze Frw 900.

Mu mezi 8 koperative imaze itangiye ubworozi bw’amafi, yasaruye inshuro 5 imaze gukuramo toni imwe n’ibilo 110.

Umusaru w’amafi bamaze kubona mu mezi 8 ngo ugera kuri Toni n’ibilo 110
Imbogamizi yo kubona ibiryo by’amafi hafi yabo ngo iracyabugarije

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi.

- Advertisement -