Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Isi yose yakiriye inkuru itangaje, y’abana bavukana barokotse impanuka y’indege yabereye mu ishyamba rinini ku Isi, rya Amazon byaje kumenyekana ko na Nyina yari yabashije kurokoka apfa hashize iminsi 4 adafite ubutabazi.
Aba bana uko ari bane ni bo bavuze ko babanye na Nyine kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwe.
Bariya bana bari bamaze iminsi 40 bagenda ishyamba rya Amazon bashakisha uwabatabara
Nyina ubabyara bari kumwe na we mu ndege, yitwa Magdalena Mucutuy ngo yabasabye kugenda bakareba ko bahura n’umuntu ubatabara, kuko we yarimo ahumeka umwuka wa nyuma.
Se wa bariya bana witwa Manuel Ranoque, yabwiye Abanyamakuru ko umukobwa we mukuru yamubwiye ko Nyina yabasabye “kugenda” bakarokora ubuzima bwabo.
Abavandimwe bane, umukuru ni umukobwa w’imyaka 13, umukurikiye afite imyaka 9, undi w’imyaka 5 n’uruhinja rw’umwaka umwe, batabawe ku wa Gatanu ari bazima bamaze iminsi 40 mu ishyamba ribamo inyamaswa z’inkazi n’inzoka z’ubumara.
Indege ya gisirikare yabajyanye ku murwa mukuru Bogota kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Manuel Ranoque yabwiye abanyamakuru ati “Ikintu yambwiye (avuga umukobwa we Lesly w’imyaka 13), ni uko, umubyeyi we (Nyina) yamaze iminsi 4 ari muzima.”
Yakomeje agira ati “Mbere y’uko apfa, Nyina yababwiye ijambo rimeze gutya “Bana banjye muve hano. Mugiye kumenya uburyo umubyeyi wanyu (Se) ari umuntu mwiza, kandi azabereka urukundo nk’urwo naberekaga.”
- Advertisement -
Umwe mu barokoye bariya bana witwa Nicolas Ordonez Gomes yasubiye mu magambo abana bavuze babonye abatabazi.
Lesly ari we mukobwa mukuru, “ngo yari ateruye uruhinja rw’umwaka umwe gusa Nyina yasize, aza amusanga” Ati “Ndashonje.”
Yakomeje avuga ko umwe mu bana b’abahungu yari aryamye hasi, arabyuka ahita agira ati “Umubyeyi wacu yarapfuye.”
Manuel Ranoque yavuze ko abatabazi bagerageje kubwira bariya bana amagambo meza, bababwira ko ari inshuti zoherejwe n’umuryango kuza kubatabara.
Umwana w’umuhungu ngo yahise abwira Ordonez Gomes ko “ashaka kurya umugati n’isupu.”
Amashusho ya bariya bana yerekanywe ku wa Gatanu nyuma yo guhura n’abatabazi, byagaragaraga ko bafite intege nkeya kandi bananutse kubera iminsi 40 bamaze mu ishyamba birwanaho.
Igitangaza! Abatabazi bageze ku bana bamaze iminsi 40 bazimiriye muri Amazon
BBC
UMUSEKE.RW