Abize n’abakoze muri ESCLM Nyanza basubiye aho bize gufasha abarimo kuhiga ubu

Ihuriro ry’abanyeshuri bize n’abakoze muri Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza (ESCLM NYANZA ALUMNI) bazirikanye abari kuhiga ubu babashyikiriza ibikoresho.

Abakora ubu muri ririya shuri bishimiye kuramutsa abize n’abakoze muri ESCLM NYANZA

Abize n’abakoze mu kigo cya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza kuva ishuri ryatangira mu mwaka wa 1965 kugeza mu mwaka wa 2022, bishyize hamwe mu rwego rwo gushinga ihuriro ryitwa ESCLM NYANZA ALUMNI.

Basubiye aho banyuze mu cyo bise “GARUKA USHIME”, bashyikiriza ikigo imyambaro n’imipira yo gukinana imikino itandukanye, irimo umupira w’amaguru (Football), n’iy’amaboko (Basketball & Volleyball).

Mu bindi bakoze, bahembye abanyeshuri 17 batsinze neza 60/60 ibizamini bya Leta (2021-2022) mu mashami atatu MCB, PCB na PCM.

Umuyobozi wa ESCLM NYANZA ALUMNI, Dr. Ev. HABIYAREMYE Augustin yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari ngaruka mwaka ku buryo bazajya bazirikana aho bize kandi n’abazarangiza amasomo yabo uno mwaka wa 2023, cyangwa mu bihe bizaza na bo bazakirwa mu ihuriro.

Yagize ati: “Twagize umugisha wo guteranira mu kigo cyatureze, ni ibyo kwishimira no gushimira Imana yadushoboje, nk’abantu bize hamwe ndetse bakanahakora.”

Ishuri ryashyikirijwe ibikoresho birimo imipira n’imyenda yo gukinana

Dr.Ev. Augustin akomeza avuga ko ibyakozwe ari agatonyanga mu nyanja bazakomeza gushyira hamwe no guteza imbere ishuri muri rusange (Ubumenyi & Uburere) uko bashoboye, ndetse babonereho kumenyana no gufashanya mu buzima busanzwe.

Umuyobozi w’ishuri rya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza Padiri Egide NIYOMUGABO yashimiye abize ndetse n’abakoze mu kigo ayoboye kuba bazirikanye aho bize bakongera kuhagaruka.

Ati “Kuva nahagera nifuje ko habaho ihuriro ubu byamaze kugerwaho, hakenewe ubukangurambaga kugira ngo n’abanyeshuri bakomeze kwiga bafite intego kuko iyo babonye cyangwa bumvise abantu batandukanye bagiye bakomera baranyuze mu kigo cyacu, abiga ubu na bo bibatera ishema n’ishyaka kuko bumva ko byose bishoboka.”

- Advertisement -

Ishuri rya Ecole des  Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza ubuyobozi bwaryo buvuga ko harerewe abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israël Mbonyi na Art. Arsene Tuyiringire, Art. Brysee (Augustin Niyomuremyi), umunyarwenya Patrick Rusine n’abandi.

Ubuyobozi bwemeza ko abanyeshuri bari kuhiga ubu barengaho gato 800 bumva bibateye ishyaka n’ishema bakumva ko byose bishoboka.

Hanatowe kandi komite izayobora ririya huriro ryatangijwe ryiswe “ESCLM NYANZA ALUMNI” izamara manda y’imyaka itatu ikaba iyobowe na Dr. Ev. HABIYAREMYE Augustin.

Hatowe komite izayobora abize n’abakoze muri ESCLM NYANZA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza