AMAFOTO: James na Daniella  basendereje ibyishimo abarenga 1000  

Itsinda ry’abaramyi  James Rugarama ndetse na Danielle Rugarama, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 4 Kamena 2023, bakoze igitaramo Kidasanzwe, cyayobowe na “Couple” ya  GasaroTracy na Rene Patrick, basanzwe mu muziki uhimbaza Imana.

James na Daniella basendereje ibyishimo abanyakigali

Muri iki gitaramo  cyiswe “Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert” iri tsinda ryeretswe urukundo rudasanzwe, ubwo abari bateraniye Kigali Convention Center basubiranagamo indirimbo.

Ku isaha ya saa moya zuzuye(19H00) Gasaro Tracy na Rene Patrick, nibwo bahamagaye itsinda ry’abacuranzi (Band), bagenda bahamagara buri umwe mu izina, banavuga ubuhanga bwe. Nyuma baje gukurikizaho irindi tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi bari bambaye mu buryo bwihariye, nabo babakira ku rubyiniro.

Benshi bibazaga umuhanzi utahiwe, Gasaro Tracy niko kwakira James na Daniella, nabo bakiranwa amashyi n’impundu nyinshi.

Iri tsinda ricyakirwa, ryahise ririmba indirimbo bise “Barihe” yahagurukije benshi ndetse bafatanya kuyiririmba.

Baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo, Ku bw’umusaraba , Narakijijwe, Nkoresha, Amaraso, N’ubwo amagambo yanjye, Umwami ni mwiza pe, Yongeye guca akanzu na Yesu agarutse bakoranye na Serge Iyamuremye.

Indirimbo Nzakugezayo, yayiririmbwe mu buryo bwihariye kuko babanje gusaba abantu kwicara, bagatega amatwi ubutumwa buyikubiyemo.

Aba bahanzi bagendaga bavanga zimwe mu ndirimbo ziri kuri album yabo ya gatatu  “Ibyiringiro” nazo zishimiwe n’abatari bacye.

Mu gitaramo hagati Danielle yeretse imbaga abana yabyaranye na James Rugarama, avuga ko hari abibazaga niba bombi bafite abana.

- Advertisement -

Iri Tsinda kuva mu mwaka wa 2019  ryaza mu muziki uhimbaza Imana beretswe urukundo rudasanzwe ahanini bitewe n’indirimbo zikozwe mu buryo butuje ariko zifite n’ubutumwa bukiza imitima.

Beretswe urukundo rudasanzwe mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga 1000

Gasaro Tracy n’umugabo we Rene Patrick bayoboye iki gitaramo
Abantu barenga 1000 batahanye umunezero

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW