Bugesera: Imyaka 12 irihiritse banywa amazi mabi y’igishanga

Abaturage bo mu kagari Cyabasonga, Umurenge wa Juru, mu Karere ka Bugesera bavuga ko bugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi yo mu gishanga, nyamara bari bafite amazi meza ariko imyaka ibaye 12 yarapfuye.

Amazi yo muri iki gishanga atera uburwayi abaturage

Aba baturage bavuga ko imyaka 12 ishize nta mazi meza bagira, amavomero yarumye bayoboka igishanga cya Kabarari.

Amazi yo muri icyo gishanga bayavoma babyigana n’amatungo, ndetse n’aboza imodoka na moto, hari n’abikura imyenda bakayogeramo.

Babwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko ayo mazi y’igishanga aba yanduye ko kuyakoresha ari amaburakindi.

Iyo bayagejeje mu rugo bitewe n’uko bayakura kure bananiwe, ntibabona umwanya wo kuyateka, ufite inyota ayanywa uko ameze.

Hari kandi abana bataye ishuri bahitamo kwirirwa bavoma ayo mazi bakajya kuyagurisha kuko ari imari muri aka gace.

Injerekani y’ayo mazi udafite intege zo kugera mu gishanga ayigura 200 Frw ni mu gihe ay’imvura iyo yabitswe muri Shitingi agurishwa 400 Frw ku njerekani imwe.

Uwimpuhwe Jeannette utuye mu Kagari ka Cyabasonga avuga ko bisaba kuzinduka mu gitondo cya kare, abana n’amatungo batarayatoba kugira ngo ubone ayo gukoresha mu rugo.

Ati “Tuyasangira n’abuhira imyaka, amatungo niho uyasanga hakiyongeraho n’abahogereza imodoka na moto.”

- Advertisement -
Amavomero aheruka amazi mu myaka 12 ishize

Muhawenimana Claudette avuga ko bahora barwaza indwara z’inzoka n’izindi zituruka ku mwanda, agasaba ko bahabwa amazi meza nk’abandi.

Ati “Ni amazi mabi cyane, usanga iminyorogoto n’indi myanda yuzuyemo, duhora kwa muganga tujya kwivuza inzoka zo mu nda, Ikibabaje usanga n’imiti isukura amazi ku Kigo Nderabuzima batayiduha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Aimable Kadafi yabwiye UMUSEKE ko hari gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza kandi birimo gukorwa.

Avuga ko bari gucukura ahagomba gushyirwa umuyoboro w’amazi muri Cyabasonga werekeza muri Santeri y’ubucuruzi ya Kabukuba.

Gitifu Kadafi avuga ko hashize amezi abiri huzuye ikigega kizajya kigaburira amazi utwo duce n’ikindi bizajya bifashanya cyo mu Murenge wa Mwogo aho bari mu gikorwa cyo guhuza amatiyo.

Ati “Ikibazo cy’ibura ry’amazi turakizi ariko barihanganye bihagije bashonje bahishiwe mu gihe gito ibigega birimo kubakwa ku buryo abaturage bazaba batakinywa amazi y’ibishanga n’imvura, amazi meza araba yabagezeho.”

Mu bice binyuranye by’Akarere ka Bugesera kubona amazi meza biracyari ikibazo, dore ko hari henshi usanga amavomero amaze igihe yarapfuye n’aharagejejwe imiyoboro y’amazi ariko abaturage bakaba batayabona.

Ku Kigo cy’ishuri amazi bayaheruka mu bihe itambutse
Amavomero yarenzweho n’ibihuru

MURERWA DIANE /UMUSEKE.RW i Bugesera