Burera: Abafatanyabikorwa mu iterambere bibukijwe ko umuturage agikeneye umusanzu wabo

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera bashimiwe umusanzu batanga mu iterambere, basabwa gukora cyane kuko abaturage bataragera ku iterambere ryifuzwa ngo bacutswe.

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera harimo abafite inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa

Mu imurikabikorwa rya buri mwaka, ahaba herekanwa byinshi mu bikorerwa mu Turere no gushima uruhare bagira mu iterambere ry’aho bakorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera basabwe gukomeza kubakira ku byiza bagezeho, bagakomeza gukora cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ashimira uruhare rw’abo bafatanyabikorwa mu gufasha Leta kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, akabasaba gukomeza kubisigasira.

Yagize ati “Ni byinshi dukorana n’aba bafatanyabikorwa bacu bikagira uruhare mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, ariko ntitwavuga ko umuturage yageze iyo ajya ngo acuke, niyo mpamvu tuzakomeza gufatanya kugira ngo twese uwo muhigo.”

Akomeza agira ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kugaragariza abaturage ibikorerwa iwacu no kongera guhuriza hamwe ngo turebe niba nta mbogamizi ziri mu mikorere kugira ngo zishakirwe ibisubizo.”

Bamwe mu bakorera ibikorwa byabo mu Karere ka Burera, bemeza ko iterambere kurigeraho bisaba ubufatanye kuri bose, kandi ko ntawatera imbere wenyine ngo yemeze ko rirambye, bagasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha bagakemura imbogamizi zigikoma mu nkokora imikorere yabo n’ubwo abenshi bahuriza ku kuba amasoko manini bayafite kure ya Burera.

Tuyihorane Adrian akorera Uruganda rw’amata, Burera Daily Ltd, yagize ati “Imikorere yacu ni myiza kuko dukusanya amata y’abaturage tukayatunganya, tukayajyana ku isoko n’ubwo ubona isoko ry’ino ridahagije ariko nta mbogamizi z’isoko dufite, badutunganyirije imihanda byadufasha kujya kuzana amata ya kure nayo agatunganywa kuko dufite gahunda yo kwagura uruganda.”

Munyangorore Elisée ukorera uruganda rutunganya kawunga na we yagize ati “Nta bibazo byinshi bikigaragara mu mikorere kuko ibyinshi Leta yagiye ibikemura, ubu imbogamizi zihari ni uko usanga umusaruro tuwukura mu mirenge ya kure, bikaduhenda bikagira ingaruka ku biciro bya kawunga kuko no kuyigurisha usanga bisaba kuyijyana mu tundi turere.”

Harerimana JMV wo mu ruganda Kauko rukusanya umusaruro w’ibitoki rukabitunganyamo inzoga, na we yagize ati “Ubu imbogamizi dufite ni abagicuruza inzoga z’inkorano ziba zivanzemo ibintu utamenya, zikaba zagira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, ibyo babyitayeho byatuma dukora neza tugaha abaturage bacu ibyujuje ubuziranenge.”

- Advertisement -

Ibyo bigaragazwa na bamwe mu bikorera, Ndayisaba Albert, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa, JADF Burera, avuga ko bigiye guhuzwa bigashyikirizwa akarere kugira ngo bishakirwe ibisubizo bakomeze gukora ibiteza imbere abaturage.

Yagize ati “Iyo abafatanyabikorwa b’akarere dukoze neza ibyo twiyemeje biteza imbere abaturage kuko niho hambere bigaragarira, imbogamizi zikirimo zagaragajwe na zo tuzicarana n’akarere zishakirwe ibisubizo.”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera biganjemo abakora mu buzima, uburezi, isuku, ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubukorikori n’inganda nyinshi zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa wasangaga abaturage barajyaga kubishakira muri Uganda rimwe na rimwe bagahohoterwa, bakamburwa ibyabo cyangwa bakahasiga ubuzima.

Hafunguwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere na Burera

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude