Bweyeye: RIB yabasabye kureka ubuhigi no kwangiza ibidukikije biri muri Nyungwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abaturage bo mu Karere ka Rusizi kwita ku bidukikije, bakarengera inyamaswa n’ibindi binyabuzima biba muri Pariki ya Nyungwe.

Ab’i Bweyeye bamenye ko kurinda ibidukikije na bo baba birinze

Babisabwe ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, mu bukanguramba bufite insanganayanmatsiko igiri iti “uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka”.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Bweyeye.

Bamwe mu babwitabiriye batangazako uko baje atari ko basubiye mu ngo zabo, kuko hari ibyo batari bazi  babwungukiyemo.

Nsanzinana Jean Marie Vianney atuye mu kagari ka Rasano, mu murenge wa Bweyeye ati “Nungukiyemo ko  kujya kwangiza muri Pariki ari ikosa. Ntabwo nari nzi ibihano ku wakozemo ubuhigi, ubucukuzi, gutema ibiti no kwahiramo ubwatsi bw’amatungo.”

Yasabye bagenzi be bajya muri Pariki kwangiza ibidukikije kubihagarika, kuko yamenye ko Pariki yinjiriza igihugu amadovize.

Karwera Eugenie atuye mu mdugudu wa Banamba, akagari ka Rasano, umurenge wa Bweyeye, na we yagize ati “Ibidukikije ndabizi hari nk’amashyamba, inzuzi n’abantu icyo namenyeye muri aya mahugurwa ni uko byose bigenda byuzuzanya, tugomba kubirinda”.

David Bwimba umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ushinzwe kugenza ibyaha bikorerwa ibidukikije, ishami ryagiyeho muri 2015, yatangaje impamvu zatumye ubukangurambaga butangirira mu murenge wa Bweyeye, anibutsa ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese.

Ati “Abaturage ba Bweyeye begereye  ishyamba rya Nyungwe, twabasuye kugira ngo tubashishikarize gukomeza kuribungabunga, buri wese agomba kumva ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano rusange,  ubona uwo ari we wese ubyangiza agomba gutanga amakuru”.

- Advertisement -

Umukozi wa RIB yakomeje asobanura ko hari ibyaha bihari bikunze kugaragara bikorerwa muri Nyungwe ngo nubwo bitangana n’ibindi byaha nk’ihohoterwa rikorerwa abantu, kandi ababifatiwemo barabihanirwa.

Ati “Ibyaha bakora ibiza ku isonga ni ubuhigi, gutema ibiti mu ishyamba no gucukuramo zahabu barafatwa bagahanwa, ibyaha by’ibidukikije ugereranyije n’ibindi ni bikeya.”

Yavuze ko mu kwezi  kumwe hashobora gufatwa abantu 10 bakurikiranyweho bene biriya byaha.

RIB itangaza ko uwahamwe n’icyaha cyo kwica inyamanswa cyangwa kuyikomeretsa iri ku rutonde ruri mu itegeko ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7-10.

Ubukangurambaga buzarangira mu kwezi kwa Kanama 2023, uretse i Rusizi buzakorerwa mu karere ka Nyamasheke n’ahandi.

Abaturage bagiye babaza ibibazo bigasubizwa

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi.