Gakenke: Kwigisha urubyiruko amateka ni intwaro yo guhashya abapfobya Jenoside

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Janja by’umwihariko urubyiruko, basaba ko barushaho kwegerezwa bakanigishwa bihagije amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo kuko ariyo ntwaro bazifashisha mu kurandura burundu ingengabitekerezo yayo.

Isomero rya Paruwasi ya Jabana ryafunguwe ku mugaragaro 

Ni icyifuzo bagaragaje kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023,ubwo hafungurwaga ku mugaragaro hakanaheshwa umugisha isomero rusange rya Paruwasi ya Janja.

Ni isomero ririmo ibitabo bisaga 3000 bizajya bifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi, n’ibindi bikubiyemo amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja, Padiri Bonaventure Twambazimana.

Mukeshimana Velentine ni umwe muri uru rubyiruko avuga ko iri somero ari inkingi ya mwamba mu kumenya neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Asaba ko habonekamo inyigisho zihagije kuko nibyo bizabafasha guhangana n’abakiyipfobya.

Yagize ati” Iri somero rishyizwemo inyigisho zihagije yaba mu bitabo no mu mashusho, byadufasha cyane kumenya amateka y’ukuri yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibwo buryo burambye bwadufasha kurandura burundu ingengabitekerezo yayo aho ikiri.”

Maniradukunda Emmanuel nawe ati” Dusanzwe tuzi amasomero tubonamo ibitabo bijyanye n’ibyo twiga mu mashuri, ariko bibaye akarusho kubona isomero ririmo ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, niho tuzakura ubumenyi bwo kurwanya abakiyipfobya tugaragaza ukuri kw’ibyabaye.”

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja, Padiri Bonaventure Twizerimana, avuga ko yatekereje iki gikorwa mu rwego rwo kuhafata nk’igicumbi cy’amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu gace ka Bukonya.

- Advertisement -

Yagize ati”Nifuza ko iyi nzu yaba igicumbi cy’amateka y’ibyabaye muri aka gace ka Bukonya, ku buryo urubyiruko rwacu rwajya ruhagera rukamenya amateka asobanutse kandi afitiwe amakuru ahagije mu nyandiko. Umuco wo kuvuga niwo ubangukira abanyarwanda, ariko gutoza abana n’urubyiruko umuco wo gusoma, nabyo ni byiza.”

Umujyanama wihariye w’umuryango Ibuka mu Karere ka Gakenke Nsengimana Alfred avuga ko muri bimwe bagaragarijwe bikibura kugira ngo isomero ribike amateka ahagije, bazafatanya n’Akarere ndetse na MINUBUMWE nabyo biboneke.

Yagize ati ” Iki gikorwa cyadukoze ku mutima cyane nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twagaragarijwe ko ibitabo bikiri bike, uruzitiro rukenewe aho isomero ryubatswe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi, ntituzatererana Paruwasi ya Janna mu bufatanye dusanganywe tuzakora ibishoboka biboneke.”

Iri somero ryubatswe ahimuwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Ubukonya, yimurirwa mu Rwibutso rw’Akarere muri Buranga.

Ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 22,650,000, rikaba ririmo ibitabo 3,268 gusa ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biracyari bike cyane ugereranyije n’ibyifuzwa, ariyo mpamvu basaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bikibonekamo.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja Twambazimana Bonaventure

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW Gakenke