Gasabo: Abagore n’abakobwa barangije kwiga imyuga biteguye guhanga udushya

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Ngo bagiye kwibanda ku dushya tuzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Abagore n’Abakobwa 41 bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, basoje amahugurwa, ku birebana no kubyaza ifaranga ibikomoka ku mpu no gutunganya imisatsi, baratangaza ko biteguye guhanga udushya, dutuma bitwara neza no guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Ngo bagiye kwibanda ku dushya tuzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Ni amahugurwa bamaze igihe cy’umwaka bakurikirana, bashimangira ko ibyo bize bizabakura mu bushomeri n’ubukene bituruka ku kuba ntacyo bakoraga.

Bemeza ko mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange biri muri gahunda zo guharanira iterambere, Abagore n’Abakobwa na bo bagomba kuba ku ruhembe mugushaka ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango.

Uwimana Dominica usanzwe ari umupfakazi avuga ko yabonaga ntacyo yakwigezaho, ariko kuri ubu yiteze iterambere ry’umuryango we n’Igihugu muri rusange.

Ati “Ubukene bwari bwaranzengereje, ubu sinzongera kubura urukweto kuko mbasha kurwikorera, ubuzima bwarahindutse.”

Byukusenge Sifa yabyariye iwabo, avuga ko ubuzima bwamukomereye, kugeza ubwo no kubona ubushobozi bwo kwigurira amavuta yo kwisiga cyangwa inkweto zo kwambara byamugoraga.

Ati “Nkimara kubyara numvise ubuzima bubaye bubi cyane, nta jambo nagiraga mu muryango ndetse n’ahandi ,ubu mbasha kwizigama nabonye igishoro, impamyabumenyi nabonye uyu munsi nzayibyaza umusaruro.”

Byukusenge ahamya ko yagize amahirwe yo kwigobotora iyo mibereho mibi, abikesha kwigishwa umwuga yitezeho kubyaza umusaruro ahanga udushya.

Abagore n’abakobwa, bahuguwe na Women for Women, hagamijwe kububakira ubushobozi mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu butuma bagera ku rwego rwo kwibeshaho no guhindurira abandi ubuzima.

- Advertisement -

Rukema Ezekiel Ushinzwe kuzamura ubukungu n’iterambere muri Women for Women Rwanda avuga ko intego yabo ari ugufasha umugore n’umwana w’umukobwa kugera ku iterambere rirambye n’imibereho myiza.

Avuga ko abasoje amahugurwa bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’ubukungu, ubuzima, gutegura indryo yuzuye bigishwa kandi gukorera hamwe, gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Women for Women Rwanda yabageneye inkunga ingana n’ibihumbi 404 Frw azabafasha mu gutangira bashaka ibikoresho by’ibanze, ikaba ibasaba kwirobera Ifi aho kugira ngo bagume batega amaboko.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien avuga ko hari impinduka zigiye kubaho, zishingiye ku kuba abahuguwe, bazashingira ku bumenyi bahawe, bagakora ibibagirira akamaro, kandi bakaba umusemburo mu bandi.

Ati “Turashimira ibi bikorwa bigamije guteza imbere Umugore muri rusange, na bo bagomba kumva ko bagomba kwiteza imbere ndetse n’imiryango yabo n’Igihugu.”

Gitifu Nkusi avuga ko abigishijwe iyi myuga ari intambwe nziza bateye izabarinda kuba bagaragara mu bikorwa bidahesha isura nziza sosiyete, bizanafasha kugabanya ingaruka zituruka ku bushomeri.

Abahawe impamyabumenyi zigaragaza ko ibyo bize babizi neza, bishyize hamwe mu matsinda, atuma bahuriza hamwe ibitekerezo ndetse n’amaboko, mu rwego rwo kwagura ibyo bize.

Ubuyobozi bw’Umurenge, buvuga ko buzakora ubuvugizi no gufatanya n’abahawe Certificat, kuzuza ibisabwa ngo bahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibyo bakora, kugira ngo mu gihe kiri imbere, bazatangire kubigeza ku masoko yo hirya no hino ari byinshi kandi byujuje ibisabwa byose.

Umushinga wa Women for Women Rwanda wibanda ku bagore bo mu miryango ikennye kurusha iyindi ubafasha kwikura mu bukene, wahinduye imyumvire ko umugore cyane cyane uwo mu cyaro atavamo rwiyemezamirimo ukomeye.

Akanyamuneza kari kose ubwo bahabwaga impamyabumenyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Nkusi Fabien
Ezekiel Rukema avuga ko bazakomeza gufasha n’abandi mu turere turindwi bakoreramo

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Gasabo