Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Centrafrica.
Mu ruzinduko arimo kuva ku wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023, yabonanye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’iziriyo ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Centrafrica nyuma yaho iki gihugu kizahajwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu François Bozizé.
Iki gihugu cyahuye n’intambara mu bihe bitandukanye ndetse mu 2013 cyaguye mu kaga ubwo inyeshyamba z’Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse Bozize.
Itsinda ry’inyeshyamba ziyise anti-balaka zahagurukiye kurwanya Seleka.
Ku gitutu cy’amahanga, mu 2014 Seleka yahaye ubutegetsi guverinoma y’inzibacyuho, gusa ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu nubwo hari ingabo za ONU n’iz’Ubufaransa.
Touadera aho agiriye ku butegetsi, yageragaje gukora ibishoboka byose ngo iki gihugu cyongere kigire amahoro arambye , yiyemeza kugirana ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi bihugu birimo n’uRwanda.
Muri Gashyantare 2019 nibwo uRwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Centrafrica nyuma yo kuzahazwa n’intambara z’urudaca.
- Advertisement -
Nyuma y’imyaka ibiri, u Rwanda rwohereje izindi ngabo 750 mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW