Gicumbi: Abitabiriye Expo banyuzwe n’uko intanga z’ingurube zibageraho mu gihe gito

Aborozi b’ingurube n’abitabiriye imurikabikorwa ry’iminsi itatu riri kubera mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, batewe ibyishimo no kuba ukeneye intanga z’ingurube zimugeraho mu minota 30 gusa.
Gutanga ingurube birakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nta kujya kubangurira ku gasozi

Aborozi bo mu Mirenge y’icyaro bavuga ko bagorwaga no kubona intanga z’ingurube kugira ngo babone icyororo kigezweho.

Bahamya ko batunguwe n’ikoranabuhanga ribagezaho izo ntanga mu gihe gito, bakaba bizeye ko ubworozi bwabo bugiye kurushaho gutera imbere.

Kamirindi John umwe mu bitabiriye imurikabikorwa yavuze ko yatangajwe no kumva ko intanga z’ ingurube zitangwa zizanywe na Drones, mu gihe hari bamwe mu Mirenge baturanye bacyekaga ko iri koranabuhanga rikoreshwa mu kuzana amaraso y’abarwayi gusa.

Yagize ati “Twabonye ibikorwa bitandukanye, twatunguwe cyane no kumva ko ikoranabuhanga ryifashisha utudege duto ( Drones) tugeza intanga mu mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi”.

Akingeneye Clemantine ati “Twanatangajwe ko no kugeza intanga ku baturage hifashishijwe drones bidasaba igiciro gihanitse , kandi zikakugeraho mu minota micye, no kumva ko ari amafaranga atagera ku bihumbi makumyabiri kandi zikagezwa mu mirenge 21 igize Gicumbi.”

Umworozi w’ingurube wabigize umwuga, Shirimpumu Claude avuga ko kugeza intanga z’ingurube ku borozi bikorwa mu minota mike mu rwego rwo gufasha abaturage gukora ubworozi bw’ingurube mu buryo bwa kinyamwuga.

Yagize ati “Kugeza intanga mu Mirenge ya Gicumbi bikorwa mu minota itarenze 30 aho waba utuye hose. Ni bimwe mu byari bikenewe gutangariza abaturage, akaba ariyo mpamvu twaje kubimurika kandi bishimye cyane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko imurikabikorwa rifasha abaturage kumenya ibikenewe kurusha ibindi kandi bigafasha abayobozi kwesa imihigo nyuma y’ibiganiro baba bagiranye n’abaturage.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko iri murikabikorwa ryatangiye kuwa 28, rigombaga guha umukoro abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rwo gukurikirana aho bageze mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Ni umwanya wo kumenya uko duhagaze mu iterambere, aho dukeneye kongeramo imbaraga tukabikora, gusa aho twatsikiye naho hagakosorwa.”

Iri murikabikorwa risozwa ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Kamena 2023 ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’amakoperative asaga 50 yari akeneye gutangaza aho bageze mu iterambere.

Uwera Parfaite avuga ko imurikabikorwa rifasha Akarere mu kwesa imihigo
Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abaturage benshi
Abitabiriye EXPO bashimye uburyo hajemo udushya twinshi
UMUSEKE.RW i Gicumbi