Nyamagabe: Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamagabe bavugwaho kugira uruhare mu bituma abana basigajwe inyuma n’amateka bata ishuri.
Mu minsi yashize Akarere ka Nyamagabe kumvikanye mu itangazamakuru ko hari abana baturuka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka bareka ishuri kubera gutotezwa, no kunenwa aho baba bigana n’abandi bana ku ishuri.
Kuri ubu amakuru aturuka muri aka karere ni uko bitakiba, kandi inzego bwite za Leta zahagurukiye iki kibazo. Abana bashyira mu majwi ababyeyi babo ko babaca intege, bigatuma bata ishuri.
Umwe mu bana biga ku rwunge rw’amashuri rwa Gasaka i Nyamagabe yavuze ko bo ubwabo bagira ikibazo kuko ababyeyi babo batabitaho.
Yagize ati “Ababyeyi bacu ntibatwitaho, wambara imyenda y’ishuri itameshe.”
Akomeza agira ati “Mamwaka amafaranga ijana akakubwira ko ntayo afite, wagira ngo ugiye kuyakorera nabwo akayakwaka ngo ayahahishe, ugasanga biraduca intege.”
Bamwe mu babyeyi na bo bashyira mu majwi abana, bavuga ko abana babo ari bo bananiranye.
Umwe muri bo ati “Njyewe mfite umwana w’imyaka 10, ariko narigishije ngo ajye ku ishuri ariko yaranze kandi bamwe muri twe ntako tuba tutagize.”
Umwe mu barimu avuga ko bariya bana basigajwe inyuma n’amateka bisaba kubigiraho inshuti, gusa ikibazo nyamukuru ari ababyeyi.
- Advertisement -
Ati “Hari ababyeyi usanga batarize, kumvisha abana kujya ku ishuri ugasanga ntacyo bibabwiye. Nk’ubu hari abo tuba dufite baza mu gitondo, bamara gufata amafunguro ya saa sita ntibagaruke, cyangwa umwe muri bo yasiba bose bagasibira rimwe.”
Muri gahunda y’umushinga COPORWA iterwamo inkunga na Save the Children International Rwanda bari kuzenguruka mu bigo by’abanyeshuri bareba imyigire y’abana baturuka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka, bakagaragarizwa imibereho yabo haba mu myigire, mu mikino no mu bindi bikorwa byo ku ishuri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umushinga COPORWA unasanzwe ureberera abasigajwe inyuma n’amateka, BAVAKURE Vincent avuga ko hari ababyeyi bari kurangarana abana babo, ariko hari ikigiye gukorwa.
Yagize ati “Tugiye kurushaho kwegera ababyeyi bakunde abana babo, bamenye agaciro k’ishuri tukanakorana n’abayobozi b’amashuri bityo hakabaho imikoranire, abana bagakunda ishuri bumva ko ejo habo hazaba heza.”
Iriya gahunda COPORWA irimo iri kuzenguruka mu karere ka Gisagara na Nyamagabe, nta mibare nyiri izina y’abana basigajwe inyuma n’amateka bamaze guta ishuri ihari.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe