Hari abana bigira mu byumba by’amashuri bitajyanye n’igihe u Rwanda rurimo

Nyaruguru:  Mu murenge wa Nyagisozi, hari ishuri ubuyobozi bwaryo buvuga ko hari ibyumba bishaje bitajyanye n’igihe, ku buryo abana batakwiye kuba babyigiramo.

Abana biga muri iri shuri bicaraku mbabari

UMUSEKE wageze muri ririya shuri mu masaha ya mugitondo abana bari kwiga, mwarimu na we ari kwigisha.

Bamwe mu bana bigiraga mu ishuri rishaje, urimo imbere ureba mu gisenge imyenge, izuba riba ribamurikaho imirasire yaryo. Hasi nta pavoma (sima) irimo, amadirishya ntakomeye, intebe ni imbabari.

Mu ishuri hari abicaye ku ntebe imwe ari bane, uretse n’ibyo iri bita ishuri, ni nzu batiye kuko si iy’ishuri.

Abana mu buhamya bwabo umwe muri bo yagize ati “Iyo imvura iguye turanyagirwa, nta n’aho dufite dushyira amakayi, hazamo ivumbi, imbaragasa zikatwinjira.”

Undi na we yagize ati “Iyo imvura iguye twese tujya hamwe imbere, tukirundanya kuko ishuri rirava ndetse rirashaje.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Rebero Eugene avuga ko ishuri ryitije ibyumba bibiri, ariko uko bigaragara akurikije aho igihugu kigeze abana batagakwiye kwigira muri ibi byumba.

Yabwiye UMUSEKE ati “Mu by’ukuri iyo urebye ibyumba bigiramo ni bikeya ariyo mpamvu hari ibyumba bibiri twatiye bitari amashuri uko bigaragara, ubona n’abana batagakwiye kuhigira binagendanye naho igihugu kigeze.”

Groupe Scolaire Kagarama riherereye mu kagari ka Mwoya, mu murenge wa Nyagisozi w’akarere ka Nyaruguru, ryigamo abanyeshuri 1583. Abigira aho bita mu ishuri rishaje bifuza ko babubakira amashuri meza kugira ngo babone aho babika amakaye yabo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Byukusenge Assoumpta avuga ko akarere gafite ubucucike mu mashuri.

Ati “Mu karere ka Nyaruguru dufite ubucucike mu mashuri aho abana bakagombye kwicara ku ntebe ari batatu, usanga bicara ari batanu. Ishuri ryagakwiye kwigiramo abana mirongo itatu (30) ugasanga harimo abana mirongo itanu (50).”

Groupe Scolaire Kagarama riherereye mu kagari ka Mwoya, mu murenge wa Nyagisozi w’akarere ka Nyaruguru

Byukusenge akomeza avuga ko kuba abana biga bacucitse ku ruhande rumwe ari bibi, ariko ku rundi ruhande ari byiza kuko igihugu gifite gahunda y’uko abana bose biga.

Ati “Twebwe tuba twifuza ko aho umwana ari hose yaza n’iyo twatira urusengero, ariko akiga niyo twatira ibindi biro ariko umwana akiga.”

Vice Mayor Byukusenge asoza avuga ko bifuza ko byibura ibyumba bihari bishaje byasanwa, ibindi bikubakwa bushya.

Akarere ka Nyaruguru kavuga ko umwaka ushize kubatse ibyumba by’amashuri 182, ariko bidahagije bateganya ko umwaka utaha w’ingengo y’imari bazubaka ibyumba by’amashuri 707 bishya n’ibyumba by’amashuri 200 bikwiye kuvugururwa.

Ubuyobozi buvuga ko aya mashuri abana bigiramo atajyanye n’igihe
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Rebero Eugene muri ririya shuri
Akarere ka Nyaruguru kavuga ko umwaka ushize kubatse ibyumba by’amashuri 182 ariko hakenewe ibindi kugira ngo abana bigire heza

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru