Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi hatashywe irerero, ECD, rigezweho rizarererwamo abana bato bavuka ku bakobwa bahohotewe bagaterwa inda bakiri bato, ryitezweho kuzafasha izo nshuke n’ababyeyi babo.
Iri rerero ryuzuye ritwaye amafaranga arenga miliyoni 150, ryubatswe ku bufatanye bwa Muhisimbi Voice of Youth in Conservation na Future 4 Kids.
Abo bakobwa babyaye imburagihe wasangaga bafite ibibazo byo kubura aho basiga abana ugasanga bari kwiga ubudozi bahetse abana.
Hari kandi n’ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kubona aho basiga abana babo kuko abenshi babaga bageze mu gihe cyo gutangira kwiga amashuri y’inshuke ariko ntibagire ayo mahirwe.
Nyuma yo guhabwa ubwo bufasha bwo kwiga no gufashwa guhangana n’ibyo bibazo, abo bakobwa bashimishijwe no kubona bigishwa ubudozi bakubakirwa n’irerero rigezweho.
Ni irerero bavuga ko rizafasha abana babo na bo bakiga batuje, bizeza ababafashije ko badateze kuzabatenguha ngo basubire mu buzima bubi ahubwo bagiye guharanira iterambere.
Uwayisaba Aline ni umwe muri bo yabyaye afite imyaka 15, yagize ati” Twabaga turi kwiga duteruye n’abana bamwe barira mbese wasangaga twiga tudatuje, iri rerero rizafasha abana bacu kwiga neza no kuruhuka bitume natwe twiga neza.”
Niyigirimbabazi Didiette nawe yagize ati” Ngiye kwiga ntuje n’umwana wanjye yiga kandi niteguye kuziteza imbere nkabaho neza n’ubwo amateka atambereye meza.”
Umuyobozi wa Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Harelimana Emmanuel avuga ko bahuraga n’ubucucike bwatumaga batita kubo bahuraga ndetse n’abana babo.
- Advertisement -
Yagize ati” Igihe twigishaga ababyeyi byatugoraga cyane kuko twakoreraga ahantu hato hafunganye ku buryo uwabaga yarwaye ibicurane bose babitahanaga.”
Umuyobozi wa Future 4 Kids, Dr Otto Fischer avuga ko n’ubwo abakeneye ubufasha ari benshi, aba babyaye imburagihe bo bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko baba barahuye n’ibibazo bikomeye bihungabanya ubuzima bwabo.
Yagize ati” Bakwiye gufashwa kandi bagahabwa ubufasha burambye, uburezi rero ni ubwa mbere kandi tuzakomeza kwita ku bababaye nk’uko twabyiyemeje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yavuze ko ubwo bufasha bugamije kugira ngo bave mu buzima bubi, ko bagomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Yagize ati” Aba bana ndababwira ko bari mu biganza byiza by’imiyoborere myiza dutoza na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ariko iyo umwana azi ubwenge uramusiga akinogereza bagomba nabo guharanira kubaho neza bahereye kuri ubu bufasha bahabwa.”
Muri Muhisimbi Voice of Youth in Conservation hamaze kwigishirizwa abana b’abakobwa barenga 180 hakiyongeraho 45 bari kuhiga muri uyu mwaka n’abana babo bagiye kujya bitabwaho n’irerero ryatashywe.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda, igasaba ababyeyi kuba inshuti z’abana kandi bakirinda guhishira ababasambanya.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze