Imbamutima z’aborozi uburinganire n’ubwuzuzanye byabereye intwaro y’iterambere

Aborozi bigobotoye ibyagiye bidindiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango bemeza ko umuryango utekanye ari ufite imibereho myiza, abawugize bakarangwa n’ukuri n’ubufatanye nk’intwaro y’iterambere ry’Igihugu.

Niyonzima n’umufasha we Nyiramana baciye ukubiri n’amakimbirane

Ni aborozi b’inka bo mu Turere twa Nyagatare, Musanze na Ruhango babwiye UMUSEKE ko inyigisho ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango byaranduye amacakubiri, bakaba bakataje mu bikorwa bizamura imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Izo nyigisho zitwa GALS [Gender Action Learning System] uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hakoreshejwe ibishushanyo.

Ni inyigisho zitangwa n’umushinga RDDP wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri MINAGRI ukaba uterwa inkunga na IFAD ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Niyonzima Eric  n’umugore we Nyiramana Jacqueline bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bavuga ko mbere yuko bigishwa uburinganire n’ubwuzuzanye bahoraga mu mirwano y’urudaca.

Niyonzima ati ” Umugore nta jambo yagiraga mu rugo, nari naramuhariye imirimo yose n’amafaranga avuye mu mata nkayagura agacupa, yavuga nkamukubita.”

Nyiramana nawe avuga ko hari ibyo yahishaga umugabo ndetse ko inshuro nyinshi yatekereje kwahukana kubera ubuzima bushaririye yabagamo.

Ati ” Numvaga hari ibyo ntamubwira kubera ko ntabaga mwisanzuyeho, hari n’ubwo natekereje kwigendera ariko ubu ntabwo byabaho, aho twigiye GALS tujya inama.”

Mukanyandwi Donatha wo mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango avuga ko umugabo we yari umuntu wibera mu kabari atita ku bana, byari induru nta kintu na kimwe yinjiza mu rugo.

- Advertisement -

Yagize ati “Igihe cyaje kugera arahinduka, nta kintu twagiraga, ariko uyu munsi tuvugana natanga ubuhamya, twaguze umurima, abana bariga neza mu mashuri yisumbuye kubera GALS.”

Nkerabigwi Faustin avuga ko mbere yo gufata inyigisho za GALS yari umugabo uca hirya no hino agahora mu manza mu Mudugudu yashwanye n’umugore.

Ati ” Nkagurisha inka nkajya kureba abagore mu kabari ariko ubu narahindutse twita ku matungo twese kandi umukamo ukagira akamaro mu rugo, nta rwikekwe dufite ejo heza.”

Kagwera Teddy umworozi wo mu Kagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko mbere yuko bigishwa uburinganire n’ubwuzuzanye bari babanye mu macakubiri.

Ati “Iwanjye mu rugo ntibyari bimeze neza. Tutarigishwa ntabwo nari nzi gukorera ku ntego, numvaga ko imbere hazaza hatandeba.”

Yakomeje agira ati “Sinari mfite guhuza n’umugabo, nari umuntu utazi gutekerereza umuryango, nari mfite kwizigama nari naramuhishe, nkumva ko isaha iyo ari yo yose namvuga nzahita mfata  itike izanjyana iwacu twashwanye.”

Rumanzi George we avuga ko yagiraga inka na Konti umugore atari azi, amafaranga akayakoresha uko ashaka nta gutekereza ku iterambere ry’urugo.

Yagize ati ” Maze kwiga mubwira ko mfite inka na konti atari azi, hanyuma dutangira gukorera ku ntego none ubu twateye imbere. Nashoboye kubaka inzunini y’amabati nka 50. Mbere inka 3 twakamaga nka litiro 5, none ubu tugeza kuri litiro 18 na 20.”

Aba na bagenzi babo bibumbiye mu matsinda y’ubworozi bahamya ko kubera inyigisho za GALS abagore n’abagabo babona amahirwe amwe bigatuma umusaruro w’umukamo wiyongera.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko bigira ingaruka nziza ku bukungu n’imibereho myiza mu gihugu.

Amatsinda y’aborozi avuga ko inyigisho za GALS yatumye baba inkingi y’iterambere ry’u Rwanda
Intonganya zatumaga umuryango udatera imbere
Umworozi Kagwera Teddy uhamya ko iterambere ry’Umuryango rishingira ku guhuza mu muryango

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW