Impamvu kandidatire za Gacinya na Murangwa zanzwe

Hamenyekanye impamvu Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, yanze kandidatire zirimo iya Gacinya Chance Denis na Murangwa Éugene wakiniye Rayon Sports.

Ferwafa yanze kandidatire ya Murangwa

Ku wa Kabiri tariki 6 Kamena 2023, ni bwo Ferwafa ibicishije muri Komisiyo ishinzwe amatora muri iyi nzu, yatangaje urutonde ntakuka rw’abiyamamarije kuyobora iri shyirahamwe rwatangajwe ku mugaragaro.

Amazina yagarutsweho cyane, ni Gacinya Chance Denis wari wiyamamarije ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike na Murangwa Éugene Eric wari wiyamamarije umwanya wo muri Komisiyo Ishinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru.

Kuri Murangwa, UMUSEKE wamenye ko yatanzwe n’Irerero rya Dream Team Academy kandi nyamara ntiriraba umunyamuryango wa Ferwafa. Kuri Gacinya we, amakuru avuga ko ibintu bitatu byatumye kandidatire ye itemerwa, harimo fotokopi z’impamyabumenyi ziriho umukono wa Noteri atatanze, kuba ataratanze icyemezo cy’Umunyamuryango wa Ferwafa cy’uwamutanzeho Umukandida no kuba nta cyemezo  cyo kuba yarahagarariye umwe mu Banyamuryango ba Ferwafa mu rwego rw’amategeko.

Undi mugabo wagarutsweho, ni Kanamugire Fidèle uyobora Heroes FC nyamara abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamya ko ari umugabo ugira ibitekerezo byafasha mu kubaka ruhago y’u Rwanda.

Ku yindi myanya ihanzwe amaso na benshi, ni uwa Perezida wa Ferwafa. Aha hiyamamaje umukandida umwe, Munyantwari Alphonse, mu gihe ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imiyoborere n’Imari, hiyamamaje Habyarimana Marcel Matiku uwusanzweho n’ubundi.

Biteganyijwe ko amatora azakorwa tariki 24 Kamena uyu mwaka. Abazatorwa bazasoza imyaka ibiri yari isigaye ngo hasozwe manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier nyuma y’aho we na Komite Nyobozi ye badasoje manda batorewe.

Gacinya hari ibyo atatanze bituma kandidatire ye itemerwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -