Impinduka zirasanzwe – KAGAME arahiza abayobozi bashya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ifoto ya nyuma yo kurahiza abayobozi

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu myanya mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, abibutsa ko imirimo bahawe ari  isanzwe, abasaba kurangwa n’ubufatanye.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kamena, 2023 nibwo umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Lt General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru mushya w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, na Komiseri Mukuru wa RCS, Brig Gen Evariste Murenzi.

Perezida Kagame yabibukije ko imirimo bashinzwe ari mishya, ariko bari basanzwe mu yindi, abasaba kuzirikana uburemere bw’inshingano bahawe.

Yagize ati “Umugambi ni umwe, ni ugukorera igihugu cyacu mu nzego abayobozi abo ari bo bose baba barimo. Nagira ngo mbabwire ko nta gishya ubundi, ibishya ni uko umuntu yavuye hamwe akajya ahandi cyangwa se akava ku rwego rumwe akajya ku rundi.”

Akomeza agira ati “Iteka aho umuntu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, imirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano bitewe n’uko hafi  byose cyangwa ibyinshi  tuba tubikorera igihugu n’Abanyarwanda.“

Perezida Kagame yababwiye ko bakwiye kurangwa n’ubufatanye kugira ngo babashe kuzuza neza imirimo bashinzwe.

Ati “Ibindi binyura mu buryo bw’ubufatanye, abantu mu nzego zimwe cyangwa zitandukanye bagomba gufatanya, bakuzuzanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba giteze ku bayobozi.”

Perezida wa Repubulika yasoje abifurije imirimo myiza.

Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu gihe hari hashize akanya gato asezereye abandi barimo abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu birukanwe.

- Advertisement -

Ifoto ya nyuma yo kurahiza abayobozi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW