Umuramyi wo muri Tanzania “Dr IPyna” uri mu bakunzwe agiye gutaramira I Kigali

Abaramyi bagize itsinda rya Hymnos rya  Dieu Merci Dedo  na Naomi Mugiraneza, rizwi mu ndirimbo “Ndamahoro”, rigiye guhurira mu gitaramo na Dr Ipyana nawe uzwi mu ndirimbo “Niseme Nini ” uri mu bakunzwe haba mu Rwanda no muri Tanzania.

Dr Ipyna uri mu bakunzwe mu Rwanda na Tanzania agiye gutaramira iKigali

Ni igitaramo kizaba kuwa kane tariki ya 22 Kamena muri Crown Conference Hall, iNyarutarama mu rwego rwo kumurika album “Hmnos 6 album Live Concert”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kamena 2023,, Dieu Merci uri mu bagize itsinda, yatangaje ko bamaze kwitegura bihagije iki gitaramo, bakazaramya Imana muri iki gitaramo bazamurikiramo album yabo ya gatandatu.

Yagize ati “Turanyotewe natwe, turiteguye, twiteguye gusingira icyo kristo yadufatiye kuri uriya munsi.

Yongeyeho  ko abakunzi babo bazafatanya guhimbaza Imana.

Abajijwe impamvu bagiteguye mu minsi y’imibyizi, yavuze ko babona ntacyo bizabangamira abakunzi babo cyane ko n’amatike ari kugurwa neza nta kibazo.

Dr Ipyna uzwi mu ndirimbo “Niseme Nini”  yatangaje ko  atari ubwa mbere aje mu Rwanda ndetse ko asanzwe akurikirana abaramyi bo mu Rwanda.

Ati “Abaramyi bo mu Rwanda ndabazi, natangiye gukurikirana indirimbo zihimbaza Imana zo mu Rwanda ubwo bariya baririmba”Kwetu pazuri” , ambassadors  Christ, bazaga mu Rwanda.  Numvise n’indirimbo za Alarm Ministry “Mungu ni Yule Yule”,ndabazi cyane .”

Yakomeje ati “Ubwo nazaga mu 2019, ndatekereza ko ari bwo natangiye gukurikirana indirimbo zo guhimbza Imana zo mu Rwanda.”

- Advertisement -

Igitaramo “Hymnos 6 Album Live Concert” kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,aho kwinjira ari 5000FRW ahasanzwe  na 1000 0frw muri VIP.

Dr Ipyana azaririmba muri iki gitaramo cyo kumurika albumy ya gatandatu

REBA INDIRIMBO “NDAMAHORO /NAOMI MUGIRANEZA 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW