Kamonyi: Abarenga 500 bamaze guhabwa akazi mu nganda zihakorera 

Muri aka Karere ka Kamonyi, hari inganda nto n’iziciriritse zigera kuri 36, Ubuyobozi buvuga ko mu gihe zimaze zikora zatanze akazi gahoraho ku bantu 558.

Uruganda rwa Mukunguri rutunganya Ifu n’umuceri rumaze guha akazi abarenga 50

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko usibye abo inganda zahaye akazi mu buryo buhoraho, hari abandi banyakabyizi barenga 1000 bazibonyemo akazi.

Ati “Zirafasha abaturage bacu kwikura mu bukene, kandi aho zikorera usanga hari ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi n’imihanda bihegerezwa.”

Niyongira avuga kandi ko hari n’iziha abaturage bari mu cyiciro cy’abatishoboye mutuweli, Girinka, n’amatungo magufi.

Mukarugwiza Spéciose umwe mu baturiye uruganda rutunganya Umuceri na Kawunga mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko usibye umusaruro wabo rugura, rwanabahaye umuriro w’amashanyarazi wo ku muhanda (Eclairage Publique) kuko mbere batarayahabwa wasangaga aho banyura hari umwijima mwinshi, ibi bigatiza umurindi abajura bamburaga abaturage.

Ati “Amashanyarazi twari dusanganywe yacaniraga inzu gusa, ariko mu muhanda abantu bakagenda basitara ari nako abajura babahamburira ibyo bafite.”

Umuyobozi w’Uruganda rutunganya umuceri na kawunga rwa Mukunguri, Nteziryayo Evariste avuga ko basanze gucanira uruganda rwonyine bidahagije, bakora umushinga mugari wo guha ingo ziri mu Mudugudu uru ruganda rukoreramo umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Ahaje uruganda n’imirimo iravuka, kuko dukoresha abarenga 50.”

Nteziryayo avuga ko hari abaturage batishoboye, baherutse guha Inka 20.

- Advertisement -

Abazihawemo akazi gahoraho ndetse n’abanyakabyizi bose hamwe ni abantu 1775, umubare munini w’abo zahaye akazi ni abagore kuko bagera kuri 998 bose hamwe.

Gusa Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi  buvuga ko hakiri imbogamizi zo kuba nta cyanya cyahariwe inganda gitunganyije kugeza ubu.

Umuyobozi w’Uruganda rutunganya umuceri na Kawunga Nteziryayo Evariste
Abaturiye uru ruganda bavuga ko iyo amatara atangwa na REG yabuze, basigarana akoreshwa n’imirasire y’izuba
Mukarugwiza Spéciose umwe mu baturiye uruganda rwa Mukunguri avuga ko bahawe amatara abacanira ku muhanda

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi