Kamonyi: Inka 5 z’abaturage zimaze kwibwa mu kwezi kumwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko abajura bamaze kwiba inka 5 z’abaturage mu kwezi kumwe.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel, yabwiye UMUSEKE  ko  iki kibazo cy’abajura biba inka z’abaturage kimaze gufata intera ndende.

Niyongira avuga ko izo nka uko ari 5 zibiwe mu Midugudu ibiri yo mu Murenge wa Gacurabwenge.

Ati: “Inka eshatu muri izo abajura bazibagiye hafi y’aho abaturage batuye.”

Uyu Muyobozi akavuga ko aho bakimenyeye batangiye kugikurikirana. Ati: “Turakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo duhagarike ubujura bw’amatungo.”

Niyongira yavuze ko abiba izo nka baca mu rihumye abakora irondo. Yavuze ko bafite icyizere ko ako gatsiko k’abajura kazafatwa mu minsi ya vuba.

Ati: “Ejo dufite inama y’umutekano izahuza inzego zitandukanye n’abaturage bahatuye kugira ngo harebwe ingamba zigomba gufatwa kuri iki kibazo.”

Bamwe mu baturage banenga ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge ko budashyira imbaraga mu guhashya abajura, ko no kwegera abatuye kure y’umuhanda wa Kaburimbo ari ikibazo kijya kibagora.

Umwe ati: “Niba Ubuyobozi bw’Umurenge budakorana inama n’inzego z’Akagari n’Imidigudu yo mu cyaro, ingaruka ni izo zo kwibwa amatungo.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Niyobuhungiro Obedy avuga ko inka yibwe iri joro, barimo gukeka ko yagambaniwe na nyirayo, kubera amakimbirane bafitanye n’umugore we.

Ati: “Mu kiraro harimo inka ebyiri, uwo mugabo yavugije induru ko abajura bamwibye ikimasa gitoya ageze kure y’aho atuye.”

Niyobuhungjro yavuze ko  ibyo abo baturage bamushinja nta shingiro  bifite, kubera ko hari abo inzego z’ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi, bakekwaho ubwo bujura bw’inka.

Gitifu avuga ko hari inama batangiye gukorana n’abaturage, zigamije kurebera hamwe inganba zafatwa kuri iki kibazo.

Uyu Muyobozi yavuze ko  amakuru bafite yemeza ko abo bajura biba Inka, bakunze kuzinyuza mu Murenge wa Rugarika.

Visi Meya we akavuga ko abaziba bazibagira hafi mu Tugari twa Gihinga na Nkingo muri uyu Murenge wa Gacurabwenge.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Kamonyi